skol

Tshisekedi yahuye na Emir wa Qatar

Yanditswe: Monday 06, Jan 2025

featured-image

Ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2025 Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yasuye Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Congo birimo Actualité, Perezida Tshisekedi yagiranye ikiganiro cyihariye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Muri uru ruzinduko Tshisekedi yari ari kumwe na Ambasaderi wa Congo muri Qatar, Lusamba Kabeya.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Congo byatangaje ko uru ruzinduko rugamije kurushaho kunoza umubano hagati ya Congo na Qatar, cyane cyane mu rwego rwo kwagura ubufatanye mu by’ubukungu.

Perezida Tshisekedi yagiye muri Qatar mu gihe igihugu cye, cyane cyane Uburasirazuba bwacyo kiri mu bibazo bikomeye by’umutekano.

Urugendo rwa Perezida Tshisekedi rushobora kugira uruhare mu gushakisha abafatanyabikorwa bashya bo gushyigikira Congo mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’umutekano biri mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa