Kuva mu Ukuboza 2025, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola biri mu biganiro bitegura uburyo Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye bahura, bagashaka igisubizo cy’ibibazo byabo birimo icy’umutekano muke.
Perezida João Lourenço wa Angola wahoze ayobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabwiye Félix Tshisekedi wa RDC ko niba ashaka ko ibibazo biri muri RDC bikemuka, akwiye kwemera kuganira n’Abanye-Congo bose babyifuza, kabone n’iyo baba bamurwanya bifashishije intwaro.
Lourenço yatanze igitekerezo cy’uko, kugira ngo habeho kwizera umutekano w’abazitabira ibiganiro, Angola yabitegura kandi ikanabiyobora, bikabera i Luanda cyangwa ahandi hatari i Kinshasa.
Muri Mutarama 2026, Lourenço yakiriye abahagarariye Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani byo muri RDC, aganira n’abandi bo mu byiciro bitandukanye bitezweho kwitabira ibi biganiro, akora raporo y’ibyifuzo byabo.
Muri uko kwezi, Lourenço yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Tete António i Kinshasa kugira ngo ageze kuri Tshisekedi raporo y’ibyavuye mu biganiro yagiranye n’Abanye-Congo.
Kuva Minisitiri Tete yava i Kinshasa, iyi ngingo ntiyongeye kuvugwa kugeza ku wa 14 Gicurasi, ubwo Tshisekedi yoherezaga muri Angola intumwa esheshatu kugira ngo zishyikirize Lourenço igisubizo kuri raporo yo muri Mutarama.
Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Lourenço buvuga ko atazemera ko ibiganiro by’Abanye-Congo bibera mu mahanga kandi ko inzego za Leta ya RDC ari zo zigomba kubitegura, zikanabiyoborera i Kinshasa.
Tshisekedi yagaragaje ko umusanzu wonyine Angola yatanga muri ibi biganiro ari ukuganira n’Abanye-Congo badashaka kujya i Kinshasa kubera umutekano wabo, ibyifuzo byabo ikabishyikiriza Leta ya RDC.
Kiliziya Gatolika, Angilikani n’abatavuga rumwe na Leta ya RDC bagaragaje ko nta n’umwe ukwiye guhezwa mu biganiro by’Abanye-Congo, bisaba ko ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ingabo z’iki gihugu na ryo ryabyitabira.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasubije aya madini ko abafashe intwaro "bakica Abanye-Congo", bo batagomba kwitabira ibi biganiro ahubwo ko bagomba gukurikiranwa n’ubutabera, bukabibaryoza.
Aya madini yashyizemo umwihariko, asaba ko ibibazo byaganirirwaho ari ibyatangiye kuva ubwo RDC yabonaga ubwigenge, kandi ko hakwibandwa ku mutekano, ubukungu, imibereho n’imibanire y’abaturage.
Intumwa za Leta ya RDC zabwiye Lourenço ko Tshisekedi adashaka ko ibiganiro bigenda nk’uko Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani byabiteguye, ahubwo ko bikwiye kugenda ukundi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *