Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye imbabazi Abanye-Congo, avuga ko umugambi wo gutera u Rwanda yawuhagaritse nyuma y’uko atahuye ko yari yarahawe amakuru atari yo ku gisirikare cy’igihugu cye.
Mu Ukuboza 2023, ubwo Tshisekedi yarangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri, yavuze ko isasu ry’ihuriro AFC/M23 nirigwa mu Mujyi wa Goma, azasaba imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo kurasa mu Rwanda.
Yagize ati "Ntimugire ubwoba. Igisirikare cyacu ubu gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma. Kagame ntazarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba. Akinishe abandi, ntakine na Fatshi Béton."
Tshisekedi wakomerwaga amashyi n’abaturage, yakomeje ati “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa agace kagafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda."
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa 6 Gicurasi, umunyamakuru yabwiye Tshisekedi ko ari we muntu wa mbere ku Isi ushyira imbere dipolomasi, amubwira ko hageze ngo RDC ibe igihugu gikomeye mu gisirikare.
Yamwibukije imvugo ya ‘Vegetius Renatus’ ivuga ngo ushaka amahoro ategura intambara, amubwira ko abahanga bose mu mateka bashyira imbere ingufu za gisirikare ariko we yashyize imbere dipolomasi.
Yamuhaye urugero rwa Niccolo Machiavelli n’ibyavuzwe na Barack Obama ubwo yamubazaga impamvu ntacyo akora kugira ngo Uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro, undi akamusubiza ko ahazaza ha RDC hari mu maboko y’Abanye-Congo.
Yakomeje amubaza ati “Goma na Bukavu bizabohorwa ryari? Ndabaza Perezida wa Repubulika?”
Tshisekedi mu kumusubiza, yavuze ko impamvu umunyamakuru yamushinje kuba umudipolomate cyane yumvikana.
Ati “Mugomba kubyumva ko umusivile nkanjye, udafite ubumenyi na buke ku bya gisirikare, utarigeze agira ubwo bumenyi na buke mu buzima bwe, icya mbere mu gihe ibintu nka biriya bibaye, ni ikijyanye na dipolomasi. Ariko kandi ngomba kubabwira ko ibyo ari nyuma y’isesengura rigamije kwibwiza ukuri.”
Yakomeje ati “Muribuka mu 2023, mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza by’amatora, hari ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza, navuze ku bijyanye n’ubushotoranyi buto, nti niharamuka habayeho ubushotoranyi nubwo bwaba ari buto bishoboka…”
“Uyu munsi ndashaka gufata uyu mwanya kugira ngo nsabe imbabazi imbere y’abaturage ba Congo, atari uko ntumva ko nahutajwe ahubwo kuko nahawe amakuru atari ukuri, ajyanye n’igisirikare cyacu.”
Aho ni ho yatangiye kuvuga uburyo igisirikare cya RDC kitari gifite ubushobozi bwo kurwana n’u Rwanda nk’uko yabyifuzaga. Yavuze ko uyu munsi, abasirikare bamwe na bamwe basigaye bafatwa bagafungwa kubera amakosa ari kubagaragaraho.
Ati “Uyu munsi murabibona, ibihano, abantu bagenda bafatwa, izo ni ingaruka. Bivuze ko hari ukuri twari twarahishwe muri icyo gisirikare. Ntabwo twajyana ku rugamba igisirikare kidafite icyerekezo, cyacitsemo ibice. Narabivuze mu mezi ashize, ngaragaza uko nasanze igisirikare cyacu, tuvuga ko igisirikare cyacu cyari mu mayira abiri, ibyo byari ukuri.”
Yavuze ko igisirikare cye nta mpuzankano, imbunda cyangwa se amasasu yo kujya ku rugamba cyagiraga.
Ati “Hanyuma wakwishora mu rugamba muri ibyo bihe? Si ko mbitekereza. Ni ngombwa kwibwiza ukuri hanyuma mugakoresha ubundi buryo bushoboka kandi navuga ko twakoze byinshi.”
Yavuze ko kuva kuva aho iyi ntambara itangiriye, igihugu cye cyashatse ubushobozi kugira ngo cyubake igisirikare. Ati “Uyu munsi navuga ko igisirikare cyazamutse mu bushobozi, ariko haracyari ibintu byinshi byo gukora kandi uyu munsi tubasha gutsinda ku rugamba.”
Yakomeje ati “Hari ikindi kintu ntababwiye kijyanye n’uburyo bampishaga amakuru. Ni ikigero cy’abacengezi, abanzi bari mu gisirikare cyacu. Ni ukuvuga ngo abantu bari mu gisirikare cyacu, batwihishemo, bihishe inyuma y’amasezerano y’amahoro, bikarangira basenya igisirikare bari imbere. Ni ibintu bitaboneshwa amaso.”
“Uyu munsi dufite amakuru, ni cyo cyiza. Turabizi ko igisirikare cyacu cyari cyaracengewe, kigasenywa guhera imbere. Kuko bari bafite ubugome karundura bwo gufata igice kimwe cy’igihugu cyacu, uko ni uko kuri. Nta yandi mahitamo twari dufite usibye kujya muri dipolomasi, ni yo ntwaro yacu. Ntiwabijyaho impaka.”
Yavuze ko uyu munsi, RDC ifite inshuti ziri kuyifasha kugarura amahoro hanyuma na zo zikabasha kungukira mu mutungo kamere wa RDC.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *