Tshisekedi yazamuye mu ntera Gen Maj Cirimwami wapfuye mu mezi arindwi ashize
Yanditswe: Tuesday 02, Sep 2025
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yazamuye mu ntera Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba, wapfiriye mu rugamba mu burasirazuba bw’iki gihugu muri Mutarama 2025.
Gen Maj Cirimwami wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yarasiwe mu gace ka Kasengezi tariki ya 23 Mutarama 2025 ubwo yasuraga ingabo zahanganiraga n’ihuriro AFC/M23 mu mujyi wa Sake uherereye mu burengerazuba bwa Goma. Icyo gihe yari yagiye kuzitera akanyabugabo.
Byari byarateganyijwe ko i Kinshasa hazaba umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro nyuma y’igihe gito apfuye, ariko ntibyakozwe kuko ibihe byakurikiyeho byabaye bibi cyane ku ngabo za Leta ya RDC, kuko zambuwe umujyi wa Goma na Bukavu.
Ku wa 1 Nzeri, Tshisekedi yayoboye umuhango wo gusezera kuri Gen Maj Cirimwami na Colonel Rugabisha Alexis Lewis wapfiriye mu rugamba rwabereye muri Nyabibwe, teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu rwego rwo kubaha icyubahiro, ashingiye ku bubasha afite nk’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za RDC, Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Gen Maj Cirimwami, amuha ipeti rya ‘Lieutenant Général’, azamura Col Rugabisha ku ipeti rya ‘Brigadier Général’.
Iteka rya Tshisekedi ribazamura mu ntera rigira riti "Nshingiye ku mikorere myiza n’ubutwari bwabaranze ku rugamba, bagapfa barwanira igihugu cyatewe n’umushotoranyi mu burasirazuba, bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant Général na Brigadier Général."
Tshisekedi kandi yashyize ‘Lt Gen Cirimwami’ mu cyiciro cy’intwari z’igihugu kirimo Laurent-Désiré Kabila wayoboye RDC kuva mu 1997 kugeza mu 2001 na Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu mu 1960.
Imirambo ya Cirimwami na Rugabisha yari ibitswe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Colonel Tshatshi i Kinshasa. Yajyanywe gushyingurwa mu irimbi ry’abasirikare rya ‘Repos du Soldat’ riherereye muri Komini N’sele.
Tshisekedi n’umugore we bahaye icyubahiro aba bofisiye bombi
Cirimwami yahawe ipeti rya Lieutenant Général
Rugabisha wahawe ipeti rya Brigadier Général yari umuyobozi wungirije wa Burigade ya 12 yari ishinzwe ubutabazi bwihuse



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *