skol
fortebet

Tshisekedi yigereranyije na Zelenskyy, ahamya ko nta matora azaba mu 2028 intambara niba igikomeje

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 07, May 2026

Tshisekedi yigereranyije na Zelenskyy, ahamya ko nta matora azaba mu 2028 intambara niba igikomeje

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yigereranyije na Volodymyr Zelenskyy uyobora Ukraine, ahamya ko nta matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2028 mu gihe intambara yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo izaba ikomeje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 6 Gicurasi 2026, Tshisekedi yavuze ko adashaka kugundira ubutegetsi ariko ko ahazaza ka RDC hazwi n’Imana Ishobora byose, kandi ko ashaka kugikorera n’imbaraga zose kugeza ubwo azasimburirwa.

Itegeko Nshinga rya RDC riteganya ko nta Mukuru w’Igihugu wemerewe kurenza manda ebyiri ari ku butegetsi. Ibyo bituma abatavuga rumwe na Tshisekedi bamwibutsa ko mu 2028 atazongera guhatanira uyu mwanya ariko we yavuze ko nta muhanga ushobora kumenya uko ibintu bizaba bimeze icyo gihe.

Yagize ati "Ubu nta muhanga ushobora kumenya ibihe RDC izaba irimo mu 2028. Uko mbyumva, igihe cyose intambara izaba itararangira, imirwano izakomeza. Ni uko bimeze."

Umunyamakuru yabwiye Tshisekedi ko ubwo ari umwe mu Banye-Congo bafashe iya mbere mu gusaba Joseph Kabila kuva ku butegetsi mu 2016 ubwo manda ye ya kabiri yarangiraga, none ubu na we akaba ashaka kubugumaho.

Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko RDC yo ku bwa Kabila itandukanye n’iy’ubu kuko ngo ubu ho hari kuba intambara, bityo ko kugereranya ibi bihe byombi birimo kwibeshya cyane.

Ati "Iyo mungereranyije n’uwo nasimbuye, ntaho bihuriye. Mwibuka ko uwambanjirije yarangije manda ye mu 2016, ntiyategura amatora. Twari twamaze kwinjira mu butegetsi butemewe. Kandi icyo gihe nta ntambara yabaga, bitandukanye n’uyu munsi. Ntayo. Ni iki cyamubujije gutegura amatora mu 2016?"

Perezida wa RDC yavuze ko 2028 nigera intambara igikomeje, amatora atazategurwa kandi ngo ibyo si we uzaba abiteye, ahubwo bizaba bitewe n’uko abo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo batazaba bashobora gutora.

Ati "Nitudashobora guhagarika iyi ntambara, ku bw’ibyago ntituzashobora gutegura amatora mu 2028. Ariko ibyo ntibizaba kubera ko nzaba nanze kuyategura. Ubushobozi burahari, twabikora. Ariko ntitwayategura tudafite Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ese turemeranya? Twategura amatora dute?"

Tshisekedi yatanze urugero kuri Ukraine, agaragaza ko manda ya Zelenskyy uyobora iki gihugu kuva mu 2019 yarangiye muri Gicurasi 2024 ariko ko yanze ko hategurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu kubera intambara u Burusiya bwabashojeho mu myaka ine ishize.

Ati “Murebe muri Ukraine. Muri Ukraine, amatora yagombaga kuba mu myaka ibiri ishize ariko Isi yose yumva impamvu Perezida Zelenskyy atari kuyategura. Kandi ni ukuri. Yategura amatora ate mu gihe ari kurwana intambara, yashyizwe icyuma ku ijosi nk’uko natwe bimeze?"

Ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa RDC ryateguye umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo Tshisekedi yemererwe kuyobora manda ya gatatu. Ihuriro Union Sacrée ryarawushyigikiye, hanatangiye gahunda itegura amatora ya kamarampaka, ishyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko.

Tshisekedi yatangaje ko ikimuraje ishinga ari ugusigira Abanye-Congo bakiri bato igihugu cyiza, kandi ko Abanye-Congo nibasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo akomeze kubayobora muri manda ya gatatu, azemera icyifuzo cyabo.

Ati "Ni iki cyiza kiri muri iri Tegeko Nshinga? Ese twarireka uko riri cyangwa? Ni iki cyatubuza kubisuzuma? Icyo ni cyo kibazo. Ariko ikintu kimwe tudakwiye gukora ni ukubihuza na manda ya gatatu. Sinshaka manda ya gatatu ariko nababwira ko abaturage nibashaka ko nyobora manda ya gatatu, nzabyemera."

Tshisekedi ayobora RDC kuva muri Mutarama 2019, ubwo yasimburaga Joseph Kabila batagicana uwaka. Mu ntangiriro za Mata 2026, yaciye amarenga ko umwaka wa 2032 uzagera akiyobora iki gihugu, asobanura ko icyo gihe kizagera cyihagazeho mu bukungu.

Yabwiye abanyamakuru ko mu 2006, UDPS yari yarateguje Abanye-Congo ko izavugurura Itegeko Nshinga, nijya ku butegetsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa