Tshisekedi yijeje Amerika n’u Rwanda ko Leta ya RDC izasenya imitwe yitwaje intwaro
Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kubahiriza ingingo zose zigize amasezerano y’amahoro yacyo n’u Rwanda zirimo gusenya imitwe yitwaje intwaro.
Tshisekedi yatanze ubu butumwa ubwo we na Perezida Paul Kagame bari bamaze kwemeranya ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025.
Yagize ati: “RDC yiyemeje kubahiriza mu bunyangamugayo bwose ibyo isabwa byose muri aya masezerano. Ibi tuzabikora dukomeje, dushakira abaturage bacu amahoro n’umutekano, ku bw’ubumwe n’ubusugire bw’igihugu cyacu.”
Perezida wa RDC yagaragaje ko yizeye ko u Rwanda na rwo ruzubahiriza ibikubiye muri aya masezerano y’amahoro, ibihugu byombi bikorane mu bwubahane.
Ati: “Turi kugana ku bufatanye bw’amahoro bushingiye ku bwubahane, kutavogerana n’urugamba duhuriyeho rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, guhagarika gufasha imitwe no gutangira ubufatanye ubufatanye.”
Yagaragaje ko RDC n’u Rwanda byinjiye mu bihe bidasanzwe bibigeza ku mahoro kandi ko Leta yabo izakomeza gukora ibyo isabwa, ifatanyije n’abafatanyabikorwa ariko izakomeza kuba maso.
Ati: "Aya masezerano ya Washington y’amahoro n’ubukungu agomba kuba ay’abantu bacu, n’ikimenyetso cy’uko twiyemeje gufunga ipaji yo guhangana, tugatangira ibihe bishya by’ubufatanye n’amahoro arambye mu karere.”
Amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC ateganya ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho igomba gusenywa, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Ateganya kandi ko u Rwanda na RDC bizifatanya mu bikorwa birimo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, gusaranganya umutungo uri mu Kiyaga cya Kivu, gufatanya mu bucuruzi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurinda pariki.
Amerika isobanura ko aya masezerano y’amahoro niyubahirizwa uko yakabaye, akarere u Rwanda na RDC biherereyemo kazagira amahoro arambye n’iterambere rifitiye inyungu abaturage bose.
Tshisekedi yavuze ko Leta ya RDC yiteguye kubahiriza byose isabwa
Gusenya imitwe yitwaje intwaro ni kimwe mu byo Tshisekedi yavuze ko Leta ya RDC izubahiriza


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *