skol
fortebet

Tunisia: Abantu 18 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Yanditswe: Wednesday 19, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe umutekano muri Tunisia, zatangaje ko abantu 18 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abimukira, bava muri Afurika berekeza mu Burayi banyuze mu Nyanja ya Méditerranée.

Sponsored Ad

Izi nzego zatangaje ko zabashije kurokora abantu 612 mu bikorwa byatwaye igihe kinini, andi makuru akavuga ko hari ababuriwe irengero burundu.

Bagaragaje ko umubare munini w’aba bimukira wari uwa abagore n’abana, benshi bakaba bapfuye kubera ubukonje bwo mu mazi, abandi bananirwa gukomeza koga bituma babura imbaraga, bashiramo umwuka.

Amakuru y’ibanze yerekana ko ubwato aba bimukira bari barimo bwari buto ugereranyije n’umubare wabo, ndetse bukaba bwari bushaje, butagifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende.

Ibihugu bya Libya na Tunisia byabaye inzira ikoreshwa n’abimukira baturutse mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho benshi babikoresha bambuka mu bwato, kenshi ukunze gusanga butujuje ibisabwa kugira ngo bukore ingendo ndende zo mu nyanja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa