skol
fortebet

Tunisia: Bakomeje kwamagana Perezida Kais mbere y’amatora yo mu Kwakira

Yanditswe: Monday 23, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru, Abanyatuniziya babarirwa mu magana bigaragambije bamagana Perezida Kais Saied, bamushinja ko yakajije umurego mu butegetsi bw’igitugu no guhagarika guhatana muri politiki mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri ngo amatora ya perezida abe.

Sponsored Ad

Mu gihe abapolisi benshi bari bahari, abigaragambyaga mu cyumweru cya kabiri bakoze urugendo banyura ku muhanda w’ingenzi muri Tunisia, ahatangiriye impinduramatwara ya "Arab Spring" mu 2011, baririmba amagambo arimo ko "Abaturage bifuza ko ubutegetsi buvaho" kandi "bukajyana n’umunyagitugu Saied".

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko abadepite batanze umushinga w’itegeko ryambura urukiko rw’ubuyobozi ububasha bwo guca imanza ku bijyanye n’amatora, igikorwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko kizatesha agaciro amatora yo ku itariki ya 6 Ukwakira, kandi kigafungurira Saied imiryango ya manda ya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa