Urukiko Rukuru wa Kigali rwamaze gutanga itariki yo kuburanishaho urubanza rwa Turahirwa Moses wahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe.
Turahirwa yashinjwe n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri ari byo, kunywa cyangwa gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’icyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge.
Mu iburanisha, Turahirwa yasabye imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko guhera muri Gashyantare 2025 yafashe ingamba zigamije kumurinda gukoresha ibiyobyabwenge zirimo no kwitabwaho n’abaganga, kuko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari uri kumufasha mu bujyanama.
Ku rundi ruhande ariko yahakanye ibyo gutunda ibiyobyabwenge.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje gutegeka ko agirwa umwere ku cyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Rwemeje ko ariko Turahirwa ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rutegeka ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe kandi asonerwa n’amagarama y’urubanza.
Nyuma y’icyo cyemezo cyafashwe n’Urukiko mu Ukuboza 2025, Turahirwa Moses yahise ajuririra igihano, mu Rukiko Rukuru ku wa 28 Ukuboza 2025, ikirego cyakirwa ku wa 29 Ukuboza 2025.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare, ni bwo byamenyekanye ko Urukiko Rukuru rwa Kigali rwamaze gutanga itariki urwo rubanza ruzaburanirwaho mu bujurire. Biteganyijwe ko ruzaburanishwa ku wa 16 Gashyantare 2026 mu gihe hatagira igihinduka.
Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.
Ku wa 22 Mata 2025 ni bwo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *