Turikiya: U Rwanda rwahembwe nk’igihugu cyahize ibindi mu kumurika ubukerarugendo
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
U Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere n’igihembo gishimangira ko ari rwo rwahize ibihugu byitabiriye bwa mbere imurika mpuzamahanga mu by’ubukerarugendo ryabereye muri Turikiya.
Igihembo cyahawe u Rwanda rwari rwitabiriye bwa mbere iri murikabikorwa cyiswe ‘First and Best Appearance Award’ gihabwa igihugu cyahize ibindi byitabiriye bwa mbere mu gutegura neza ibyo bimurika no kugira ‘stand’ nziza. Iri murika ryabereye muri Turikiya ku va ku wa 5-7 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Istanbul.
Ni mu imurika mpuzamahanga ry’ubukerarugendo n’ingendo mu bice byo mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée (EMITT).
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda na Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya.
Izo nzego zose zafatanyije kwerekana ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite byakorerwamo ubukerarugendo ku ruhando rw’igice cy’Uburazuba bw’Inyanja ya Méditerranée nka kimwe mu bice by’Isi bifite ubukerarugendo buri gutera imbere cyane.
Iki gihembo cyashingiye ku buryo u Rwanda rwagaragaje ubukerarugendo bwarwo neza kandi burimo guhanga ibishya kandi buteguye neza; ibishimangira ko ruri kuba ahantu heza ho gusura no gukorera ishoramari.
Mu byo u Rwanda rwamuritse harimo ingagi zo mu misozi, izindi nyamaswa zisurwa, urusobe rw’ibidukikije nyaburanga, ahantu hajyanye n’igihe hakoreshwa mu nama n’ibindi bikorwa byakira abantu benshi.
By’umwihariko uburyo ‘stand’ y’u Rwanda yari iteguye neza biri mu byakururiye cyane abakerarugendo, abashoramari, n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Abari bahagarariye u Rwanda bavuze ko kwegukana igihembo ari umusaruro w’imyaka myinshi yo gutegura, gushora imari mu bukerarugendo, no kuzamura ireme rya serivisi.
Umwe mu bari bahagarariye u Rwanda yagize ati “Iri tsinda twazanye ryerekanye ko u Rwanda rwiyemeje kuba ahantu habereye ubukerarugendo kandi hashobora gahatana ku isoko mpuzamahanga.”
EMITT imurikabikorwa ry’ubukerarugendo rinini ku isi, aho rihuza abatekinisiye n’inzobere mu by’ubukerarugendo baturutse i Burayi, Aziya no mu bihugu by’Abarabu.
Kuba u Rwanda rwararyitabiriye wabaye umwanya mwiza wo gufasha Igihugu gushaka imikoranire mishya, kugaragaza ubukerarugendo bwacyo no gukurura abakerarugendo n’abashoramari baturutse muri ibyo bice.
U Rwanda ruri kugenda rutera intambwe ifatika mu by’ubukerarugendo, by’umwihariko bushingiye ku kwakira inama n’andi mahuriro y’abantu benshi, mu kurengera ibidukikije n’ibindi byiza nyaburanga rufite muri rusange.
Ibi bikorwa binagira uruhare ku bukungu bw’Igihugu kuko Urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ mu 2024, bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Byagizwemo uruhare byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.
U Rwanda rwahize ibindi bihugu byitabiriye bwa mbere imurikabikorwa ry’ubukerarugendo ribera muri Turikiya
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *