Twakwemera abasirikare 1000 bakagwa ku rugamba bitangira Umunyarwanda umwe- Gen Mubarakh Muganga
Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2026
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko zakora byose birimo no gutanga ubuzima bwazo kugira ngo Umunyarwanda abeho neza kandi atekane.
Ubu butumwa yabutangiye mu Murenge wa Ngarama w’Akarere ka Gatsibo ku wa 9 Werurwe 2026 ubwo inzego z’umutekano zatangiraga ibikorwa bihuriweho byo guteza imbere imibereho y’abaturage bizamara amezi atatu.
Gen Muganga yasobanuye ko ibikorwa byose by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kurengera Umunyarwanda kuko zakwemera zigatanga n’ubuzima kugira ngo umuturage abeho atekanye.
Yagize ati “Ubundi mu mibare ni ibintu bitabaho ariko kugira ngo mbereke ko abaturage b’u Rwanda mukomeye, twakwemera n’abasirikare 1000 tukabohereza ku rugamba bakahagwa kugira ngo umuturage umwe gusa w’u Rwanda abeho.”
Gen Muganga yatanze ubu butumwa mu gihe bimwe mu bihugu byo muri Amerika n’i Burayi bikomeje gushyira igitutu kuri iki gihugu kugira ngo gikureho ingamba z’ubwirinzi cyashyize ku mupaka, kigamije gukumira ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abafatanyabikorwa bawo.
U Rwanda rwashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka nyuma y’ibitero bya byagabwe mu Karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, byagizwemo uruhare na FDLR n’ingabo za RDC.
Izi ngamba zatanze umusaruro ukomeye kuko zagabanyije ubukana bw’ibisasu byarashwe mu Mujyi wa Rubavu muri Mutarama 2025, kuko ibyinshi byapfubirijwe mu kirere nubwo byatwaye ubuzima bw’abaturage 16.
Tariki ya 2 Werurwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abasirikare b’u Rwanda barimo Gen Mubarakh Muganga, kubera Ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe.
Mu kiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda cyabaye tariki 7 Werurwe, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko impamvu ingamba z’ubwirinzi zagumyeho ari uko Leta ya RDC yanze gusenya umutwe wa FDLR, ahubwo igakomeza kuwufasha no kwifatanya na wo.
Perezida Kagame yagaragaje ko yari yiteze ko u Rwanda ruzakomeza kwikorezwa umutwaro wa RDC, ariko ko mu gihe biba kubera ko ingabo z’igihugu ziri kurinda neza umutekano w’abaturage n’imipaka, ibyo bitazazica intege, ahubwo ko ari ishema kuri zo.
Ubushakashatsi bwo mu 2025 ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage biri mu byishimirwa cyane kuko bifite amanota 90,02%.
Mu byagendeweho kuri iyi ngingo harimo kubahiriza umutekano biri kuri 90,12%, umutekano w’igihugu uri kuri 90,12% n’ituze ry’abaturage n’ibyabo biri kuri 86,78%.
Gen Mubarakh Muganga yifatanyije n’abandi bo mu nzego z’umutekano mu gutangiza ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *