skol

Twirwaneho yambuye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC agace ka Point-Zéro

Yanditswe: Friday 16, Jan 2026

featured-image

Umutwe witwaje wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafashe agace ka Point-Zéro kari ingenzi ku ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu, iz’u Burundi, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Twirwaneho yafashe Point-Zéro mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mutarama 2026, nyuma y’umunsi umwe ifashe ibindi by’ingenzi muri teritwari ya Fizi birimo umusozi wa Baruta, ikanahanura drone y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Ubuyobozi bwa Twirwaneho bwatangaje ko ubwo ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR byari bimaze kwamburwa Point-Zéro, umusozi wa Baruta no ku Isumo, byahunze byerekeza mu gace ka Mulima na Mutambala.

Point-Zéro yabagamo ibirindiro bikomeye by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari ryarafunze inzira ihuza Komini Minembwe n’ibindi bice byo muri teritwari ya Fizi na Uvira.

Ingabo zahakoreraga zahifashishaga mu gutegura no kugaba ibitero bikomeye mu duce twa Minembwe dutuwe n’Abanyamulenge n’utundi duce bahungiyemo nka Mikenke.

Umusesenguzi Dr. Alex Mvuka ukurikiranira hafi ibibazo byo muri RDC, yatangaje ko Point-Zéro yari hamwe mu hantu hatatu h’ingenzi h’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Dr. Mvuka yagize ati "Bakoreshaga Point-Zéro nk’ibirindiro bibafasha kurasa nta kuvangura (bikozwe na Leta ya RDC) ku midugudu y’Abanyamulenge mu misozi miremire muri rusange no mu gice cya Minembwe by’umwihariko.”

Abashyigikiye Leta ya RDC bafite impungenge ko nyuma ya Point-Zéro abarwanyi ba Twirwaneho bashobora gufata ibindi bice byo muri Fizi birimo Mulima, santere ya Fizi n’umujyi wa Baraka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa