skol

Tyler Robinson ukekwaho kwica Charlie Kirk ntiyemera icyaha

Yanditswe: Monday 15, Sep 2025

featured-image

Guverineri wa Leta ya Utah muri Amerika, Spencer Cox, yatangaje ko Tyler Robinson ukekwaho kwica Charlie Kirk atemera icyaha, kandi ko yanze gufatanya n’inzego z’iperereza.

Guverineri Cox yabitangaje ku wa 14 Nzeri 2025, mu kiganiro yagiranye na ABC.

Ati “Ntabwo yemera icyaha, ndetse ntashaka no gufatanya n’abashinzwe iperereza, ariko abamukikije bose barimo kudufasha.”

Tyler Robinson w’imyaka 22, ukekwaho ubwo bwicanyi, afungiye muri gereza ya Utah, aho biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, kugira ngo asomerwe ibirego ashinjwa.

Guverineri Cox yavuze ko Robinson yari afite umukunzi akaba ari umwe mu bakomeje gufasha abashinzwe iperereza nk’uko Urwego rw’Iperereza muri Amerika (FBI) rubihamya.

Abashinzwe iperereza bavuze ko nyuma y’iraswa rya Kirk, Robinson yemereye inshuti ze ko ari we wabikoze mu biganiro bagiranye ku rubuga rwa Discord.

Cox ati “Icyo twakwemeza ni uko ibyo biganiro byabayeho, ariko inshuti ze ntizemeraga ko ari we, kugeza ubwo ubwe abibwiriye ko ari we wabikoze.”

Robinson yafashwe ku wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, nyuma y’uko se amutahuye ku mafoto yafashwe na camera zicunga umutekano akamusaba kwishyikiriza polisi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko uwishe Kirk akwiye igihano cy’urupfu. Guverineri Cox na we yunze murya Trump avuga ko nahamwa n’icyaha bazashyirwa ari uko ahawe igihano cyo kwicwa.

Impamvu yihishe inyuma y’urupfu rwa kirk iracyari amayobera.

Charlie Kirk yamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze, yanashinze umuryango wa Turning Point USA. Yishwe arashwe ku wa 10 Nzeri 2025.

Uyu wari inshuti ikomeye ya Perezida Donald Trump, yishwe ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Utah Valley.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa