skol
fortebet

U Bubiligi buremeza ko nabwo bugiye kwirukana abadipolomate b’u Rwanda

Yanditswe: Monday 17, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko rucanye umubano n’u Bubiligi ndetse rugaha abadipolomate babwo bari mu Rwanda amasaha 48 yo kuhava, u Bubiligi buravuga ko bubabajwe n’iki cyemezo ariko, ukugereye mu kebo nawe ukamugeramo.

Sponsored Ad

Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi abinyujije kuri X, yatangaje ko nabwo bugiye guhambiriza abadipolomate b’u Rwanda bari mu Bubiligi.

“U Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano w’ububanyi n’u Bubiligi no gutangaza ko abadipolomate b’Ababiligi batagihawe ikaze”, uyu ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Maxime Prevot.

Yakomeje agira ati: “Iki cyemezo ntagereranywa kandi cyerekana ko iyo utemeranya n’u Rwanda, ruhitamo kutaganira”.

Yongeyeho ko “U Bubiligi buzafata ingamba nk’izo: guhamagaza chargé d’affaires w’u Rwanda a.i., gutangaza ko abadipolomate b’u Rwanda batagifite ikaze no guhagarika amasezerano y’ubufatanye bwa guverinoma.

Icyemezo cy’u Rwanda gitangajwe nyuma y’umunsi umwe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, atangaje ko u Rwanda rwihanangirije u Bubiligi kuva kera ariko akaba yongeye kubwihanangiriza.

U Rwanda ruvuga ko rwafashe kiriya cyemezo nyuma yo gusuzuma byimbitse ingingo zitandukanye zose zijyanye no kuba kiriya gihugu gikomeje “kugerageza gukomeza imyitwarire mibi ishingiye ku bukoloni”, no kuba u Bubiligi bwarakunze kubangamira u Rwanda, haba mbere no mu gihe cy’amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa