skol
fortebet

U Bubiligi bushyigikiye ibiganiro bya politiki bigamije kunga Abanye-Congo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 23, Jul 2026

U Bubiligi bushyigikiye ibiganiro bya politiki bigamije kunga Abanye-Congo

Sponsored Ad

skol

U Bubiligi bwongeye kugaragaza ko bushyigikiye gahunda yo guhuza impande za politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), buvuga ko ibiganiro biteganyijwe bishobora kuba intambwe ikomeye mu gushimangira ubumwe bw’igihugu no gushakira umuti ibibazo bya politiki n’umutekano bimaze igihe.

Ku wa 22 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye gahunda iri gutegurwa n’inzego za Leta ya RDC zifatanyije n’amadini, igamije guhuza ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’abanyapolitiki batavuga rumwe na bwo.

Yavuze ko ibiganiro nk’ibi bishobora gutanga umusanzu ukomeye mu kongera icyizere hagati y’impande zitandukanye no guteza imbere ubwiyunge bw’Abanye-Congo.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Prévot yavuze ko kwakira iyi gahunda ari inkuru ishimishije kandi itanga icyizere cy’uko hashobora kuboneka ibisubizo binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Yagize ati: “Ibiganiro bya politiki biteganyijwe guhuza impande zose muri RDC, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutegetsi n’amadini, ni intambwe ishimishije. U Bubiligi bumaze igihe bushyigikiye ibiganiro nk’ibi nk’inzira yo kubaka ubumwe bw’igihugu no gukemura ibibazo bikibangamiye amahoro n’iterambere.”

Yanashishikarije impande zose zizitabira ibi biganiro kuzabigiramo uruhare rufite inshingano, zirangwa n’ubunyangamugayo ndetse no gushyira imbere inyungu z’igihugu.

Yavuze ko ari ngombwa ko ibiganiro bikorwa mu mwuka wo kubwizanya ukuri, kubahana no kubahiriza amahame ya demokarasi kugira ngo bishobore gutanga umusaruro urambye.

Ibiganiro biri gutegurwa bizahuza ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’abatavuga rumwe na bwo bo mu mashyaka ya politiki atandukanye. Mu bibazo biteganyijwe kuganirwaho harimo impaka zimaze igihe zivugwa ku miyoborere y’igihugu, harimo n’ibirebana n’ibihuha bivuga ko hashobora kubaho impinduka ku Itegeko Nshinga zafasha Perezida Tshisekedi gukomeza kuyobora nyuma ya manda ateganyirizwa n’amategeko.

Icyakora, umutwe wa AFC/M23 ntabwo uzitabira ibi biganiro kuko bitateganyijwe kuwugiramo uruhare.

Kugeza ubu, abahuza baturuka muri CENCO na ECC baracyakomeje gutegura uburyo ibiganiro bizagenda, ariko ntiharatangazwa itariki nyayo bizatangiriraho cyangwa igihe bizabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa