skol
fortebet

U Bubiligi bushyigikiye ibiganiro hagati ya RDC n’Umutwe wa M23

Yanditswe: Tuesday 29, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cy’u Bubiligi cyatangaje ko gishyigikiye ibiganiro hagati y’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubwo butegetsi.

Sponsored Ad

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025.

Mu ruzinduko yasoreje i Kinshasa, Minisitiri Maxime yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Antoine Félix Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka na Sosiyete Sivili.

Yagize ati: “Nemeje ko nshyigikiye inzira zitandukanye z’ubuhuza burimo gukorwa kugira ngo amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo na gahunda iyo ari yo yose y’ibiganiro igamije gushimangira ubumwe bw’igihugu no kubahiriza amahame ya demokarasi n’abafatanyabikorwa bose.”

Mu bindi byaganiriweho, Minisitiri Maxime yatangaje ko ari ibijyanye no gushimangira imiyoborere, kurwanya ruswa n’ibibazo by’imibereho n’ubukungu biri muri RDC.

U Bubiligi bwashimangiye icyifuzo cy’ubufatanye bw’ibihugu byombi hashingiwe ku buhahirane, bityo bikazarushaho guteza imbere ubukungu bw’impande zombi.

Nubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime, yasuye Akarere k’Ibiyaga Bigari ntiyasuye u Rwanda.

Ni nyuma y’aho tariki 17 Werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Maxime Prévot byamenyekanye ko ari na we wazengurutse amahanga mu izina ry’u Bubiligi, asabira u Rwanda ibihano, kandi uko yabikoraga, yabaga avugana n’abayobozi bo muri RDC, bakamwereka ibyo agomba kuvuga.

Minisitiri Prévot wasuye Uganda, u Burundi na RDC, yahamije ko atasuye u Rwanda bijyanye n’uko ruherutse gucana umubano n’u Bubiligi.

Yagize ati “Nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano ushingiye kuri dipolomasi, kujya i Kigali ntabwo byashoboka muri uru rwego.”

Icyakora kuri iyi nshuro yahinduye imvugo, agaragaza ko u Bubiligi bukibona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wabwo ushoboye mu Karere, unafite ubushobozi bwo gukemura intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni ingingo Minisitiri Prévot yagarutseho ubwo yari yahuye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Yasabye Perezida Museveni gufasha mu gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, no kunga u Bubiligi n’u Rwanda nk’uko The East African yabyanditse.

Minisitri Prévot yivugiye ko Perezida Museveni ari umuhuza ukomeye mu biganiro bya dipoliomasi hagati y’impande zombi.

Uyu muyobozi yavuze ko yahuye na Museveni mu kubyaza umusaruro inararibonye Perezida wa Uganda afite ku Karere nk’uburyo bwo gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko bikajyana no kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Bubiligi n’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko “Nasobanuriye Perezida Museveni ko hari amakuru menshi atari yo muri iki kibazo. Guca umubano mu bya dipolomasi ntabwo ari cyo gisubizo ku bijyanye no kutumva ibintu kimwe.”

Yasobanuye ko abo bayobozi bombi, baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, bose bemeza ko hakwiriye kugira igikorwa mu maguru mashya.

Ati: “Nashinze agati kandi ku kijyanye n’uko impamvu muzi z’iki kibazo zikwiriye kwitabwaho mu buryo bwo guhagarika ubugizi bwa nabi.”

Yavuze ko kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, guteza imbere ubufatanye bw’akarere mu by’ubukungu, gukemura ibibazo by’impunzi, guhashya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, kurwanya imvugo z’urwango zibasira abaturage bamwe, kwimakaza imiyoborere myiza, bishobora gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC no guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa