U Bubiligi bwamaganye DRC yibasiye Abatutsi, busabwa guhagarika kurira ay’ingona bugafata imyanzuro
Yanditswe: Sunday 28, Dec 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yamaganye amagambo yavuzwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, wavuze ko gushakana n’umututsikazi bisaba kwitonda, avuga ko ari imvugo z’urwango zidakwiriye na busa.
Nyuma y’ubwo butumwa bwa Prévot, abantu ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumubaza icyo ari bukore kuri ayo magambo ya DRC kandi amaze igihe ashyirwa no mu ngiro, bamwibutsa ko u Bubiligi bumaze igihe bubererekera ibikorwa bibi bya leta ya Tshisekedi.
Maxime Prévot yanditse kuri
Yakomeje avuga ko ubumwe bushobora kubaho mu gihugu mu gihe gusa abantu bose bashyize hamwe nta n’umwe uhejwe.
Nyuma y’aya magambo, abazi politiki y’u Bubiligi kuri DRC bahise batangira kubaza icyo ari bukore usibye kuvuga gusa ko yamaganye ibyavuzwe.
Alain Destexhe wabaye Umusenateri mu Nteko y’u Bubiligi ati “Ariko nta mwanzuro uri bubifateho, si byo? Urabifata nk’aho ari ibintu bito biri aho gusa aho kubibona nk’ibigaragaza ibikorwa nyakuri by’ubutegetsi bya Félix Tshisekedi.”
Kangwagye Justus we yamubwiye ko imvugo ye ari “amarira y’ingona”, ko ibiri gukorwa na DRC ibivoma mu bayobozi b’u Bubiligi. Yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze igihe bukwirakwiza urwango ndetse bwibasira Abatutsi bakicwa.
Uwitwa Alpha Makaya yagize ati “Turambiwe amagambo, mufate ingamba. Ubu butegetsi bugomba kuvaho.”
Mu kiganiro cyitwa ’Plateau Special’ cyatambutse kuri RTNC, Gen Maj Sylvain Ekenge yabajijwe n’umunyamakuru ngo amubwire ku ngingo bita "ubwenge" ikoreshwa na bamwe mu bayobozi bo muri Congo, undi asubiza ko baba bashaka kuvuga “amayeri y’ubugizi bwa nabi”, kandi ko abayagira ari “Abanyarwanda, by’umwihariko abatutsi”.
Ekenge yakomeje arondora ibintu bibi avuga ko bishingiye kuri icyo yita "ubwenge" avuga ko "leta y’u Rwanda yakigize umuco bigisha abana kuva ari bato kugira ngo bahinduke abagambanyi".
Yakomeje will act ati "Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo Oya abana bavutse ari abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge.”
Aya magambo yamaganywe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari ay’urwango, adakwiriye, abandi bagaragaza ko ari ikimenyetso cy’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi DRC imazemo igihe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *