skol
fortebet

U Bubiligi bwatumijeho Ambasaderi wabwo muri RDC

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gutumiza by’agateganyo Ambasaderi wabwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Roxane de Bilderling, nyuma y’aho urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa rugumishijeho igihano cy’urupfu Umunye-Congo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Jean-Jacques Wondo, yakatiwe.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bwashinje Wondo kugira uruhare rukomeye mu igeregeza ryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ryabaye tariki ya 19 Gicurasi 2024, kuko ngo yakoranaga bya hafi na Chrisitian Malanga wariyoboye.

Ubwo Wondo yajuririraga iki gihano yakatiwe muri Nzeri 2024, mu Ukuboza 2024 habonetse umutangabuhamya witwa Malusha, Ubushinjacyaha bwavugaga ko yahamije uruhare rw’uregwa muri iri geregeza.

Malusha wari waraburiwe irengero, yabwiye urukiko ko abashinjacyaha bari bamaze amezi menshi bamutoteza kugira ngo azabeshyere Wondo. Icyo gihe yari afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo.

Wondo yasabye urukiko kumugira umwere, asobanura ko nta ruhare yagize muri iki gikorwa yavuze ko “kigayitse”, anagaragaza ko ashaka kwivuza kuko arembeye muri gereza ya gisirikare.

Urukiko rwa gisirikare rwirengagije ubuhamya Malusha yatanze ndetse n’icyifuzo cya Wondo, kuri uyu wa 27 Mutarama 2025 rushimangira igihano cy’urupfu yakatiwe mu mezi ane ashize.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yatangaje ko ibabaye bikomeye kandi ko itumva uko urubanza rwa Wondo rwaciwe, kuko nta bimenyetso bifatika byagaragazaga ko yagize uruhare mu igerageza ryo gukura Tshisekedi ku butegetsi.

Yagize ati “Ntabwo twaceceka ku gihano cy’urupfu cyakatiwe umwenegihugu wacu. Kizagira ingaruka ku mubano wacu. Dusabye Ambasaderi wacu i Kinshasa kuza by’akanya gato kugira ngo tuganire kandi tuhamagaje Ambasaderi wa RDC kugira ngo tumugaragarize akababaro kacu gakomeye.”

Yakomeje iti “Ubuzima Bwana Wondo arimo ni bwo twibandaho. Tuzakomeza gukorana n’ubuyobozi kugira ngo ahabwa ubuvuzi bukwiye.”

Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko yamaganye igihano cy’urupfu inkiko zo muri RDC zikomeje gukatira abantu batandukanye, isobanura ko kirenga ku burenganzira bw’ibanze bwo kubaho.

Mbere y’uko Wondo afungwa, yari umujyanama mu mavugurura y’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza, ANR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa