U Bubiligi bwemeye ko urubanza rw’abagize uruhare mu rupfu rwa Lumumba ruburanishwa
Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2026
Urukiko rwo mu Bubiligi rwemeje ko Umubiligi wahoze ari umudipolomate, Etienne Davignon, ufite aho ahuriye n’urupfu rwa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaburanishwa.
Etienne Davignon w’imyaka 93 ashinjwa kuba ari mu bagize uruhare mu gufunga bitemewe Patrice Lumumba n’uburyo bubi yafashwemo bwamugejeje ku rupfu.
Davignon icyo gihe yari umudipolomate wari ugiye no kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ni we wenyine ukiriho mu Babiligi 10 bashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Lumumba mu rubanza rwatanzwe n’abo mu muryango we mu 2011.
Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Congo yishwe arashwe muri Mutarama 1961 nyuma yo gutabwa muri yombi hashingiwe ku itegeko ry’Ababiligi bakolonije iki gihugu, umurambo we utwikishwa ‘acide’, hasigara iryinyo gusa.
Abana ba Lumumba mu 2011 batanze ikirego mu Bubiligi, basaba ubutabera, mu gihe Ababiligi 10 bakekwagaho uruhare mu rupfu rwe.
Mu bakekwa haracyariho gusa Etienne Davignon wabaye umudipolomate na Visi Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ubwo Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaza ko bushaka gukurikirana Davignon mu nkiko, bwasobanuye ko akurikiranyweho kugira uruhare mu gufunga Lumumba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kumwimurira ahandi ho gufungirwa no kumutesha agaciro.
Nyuma yo gushyikiriza ikirego Urukiko rwa Bruxelles rwagombaga gufata icyemezo niba uyu musaza agomba gukurikiranwaho ibyo byaha cyangwa atabikurikiranwaho.
Komisiyo yihariye yashinzweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi kugira ngo isuzume dosiye y’urupfu rwa Lumumba, mu 2001 yanzuye ko iki gihugu cyarugizemo uruhare, ibyatumye mu 2002 Guverinoma yacyo isaba imbabazi umuryango we na Congo muri rusange.
Urukiko rwatangaje ko Etienne Davignon yakurikiranwa mu nkiko ku ruhare ashinjwa mu rupfu rwa Lumumba.
Umuryango wa Lumumba wishimiye icyo cyemezo cy’Urukiko rwa Bruxelles ko Davignon ashobora gukurikiranwa.
Patrice Lumumba yagizwe Minisitiri w’Intebe wa RDC nyuma yo kubona ubwigenge mu 1990, ni umwe mu banyafurika bazwi mu kugira uruhare mu kurwanya ubukoloni.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *