U Budage bwaburiye abaturage babwo bajya muri Amerika nyuma yo gufunga batatu
Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

Igihugu cy’u Budage cyavuguruye inama kigira abadage bakorera ingendo muri Amerika, kibibutsa ko Berlin kugira viza yo kujya muri Amerika cyangwa uruhushya rwo kwinjira bidatanga uburenganzira bwo kuhinjira ku baturage b’u Budage.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko Abadage batatu bafunzwe bagerageza kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle, yavuze ko minisiteri ifatana uburemere ibyo bintu.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, minisiteri yahinduye inama zayo. Ubu hakubiyemo kwibutsa ko kwemererwa binyuze muri sisitemu ya US ESTA cyangwa kugira viza yo kujya muri Amerika bidahita bibemerera kwinjira mu gihugu uko byagenda kose.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Werurwe 2025, umuvugizi yagize ati: “Icyemezo cya nyuma cyo kumenya niba umuntu ashobora kwinjira muri Amerika kiri mu buyobozi bushinzwe imipaka ya Amerika.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku mabwiriza nyobozi yo gukaza umurego mu kugenzura abinjira n’abasohoka, umutekano ku mipaka ndetse no kugenzura viza kuva yatangira imirimo muri Mutarama.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yavuze mu ntangiriro z’iki cyumweru ko irimo kureba niba ifungwa ry’abaturage babo ari dosiye yihariye cyangwa ari igice cy’impinduka muri politiki ya Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *