skol

U Budage bwafunze ambasade yabwo i Juba mu gihe hikangwa indi ntambara

Yanditswe: Sunday 23, Mar 2025

featured-image

Ku wa Gatandatu, ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga by’u Budage byavuze ko bizafunga by’agateganyo ambasade yabwo mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, bitewe n’ihohoterwa rishya kandi rikomeje kwiyongera.

Mu gihe Perezida Salva Kiir Mayardit na Visi Perezida Riek Machar bahanganye bashinze guverinoma ihuriweho y’ubumwe bw’igihugu mu 2020, ariko ubu ayo masezerano hari impungenge ko ashobora gusenyuka igihugu kigasubira mu ntambara y’abenegihugu.

Icyo Guverinoma y’u Budage yavuze

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, yatangaje ati: “Nyuma y’imyaka y’amahoro ajegajega, Sudani y’Epfo irenda kongera guhura n’intambara y’abenegihugu.”

Baerbock yakomeje agira ati: “Perezida Kiir na Visi Perezida Machar barimo gushora igihugu mu bugizi bwa nabi. Bafite inshingano zo guhagarika ihohoterwa ridafite ishingiro ndetse amaherezo bagashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.”

Minisitiri yavuze ko umutekano w’abakozi ari wo washyizwe imbere mu gufata iki cyemezo nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa