U Budage bwamaganye Amerika ku kongera amafaranga ashorwa mu gisirikare ku bihugu bya OTAN
Yanditswe: Sunday 02, Feb 2025

Minisitiri w’Ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, yamaganiye kure igitekerezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wasabye ko abagize umuryango wo gutabarana wa OTAN, bakoresha 5% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu ku gisirikare.
Ubusanzwe ibihugu bya OTAN byemeranyije ko bigomba kuzajya bishora 2% by’umusaruro mbumbe wabyo mu gisirikare, kugira ngo bigire ubushobozi buhagije bwo gutanga umusanzu wuzuye muri uyu muryango wo gutabarana.
Icyakora Trump yakunze kunenga ko ibuhugu bigize OTAN bidatanga umusanzu usabwa muri uwo muryango, agaragaza ko icyabikemura ari uko amafaranga ashorwa mu nzego z’igisirikare z’ibyo bihugu yavanwa kuri 2% akakezwa kuri 5%.
Muri Mutarama 2025 mbere yo kurahirira kuyobora Amerika, Trump yagize ati “Abanyamuryango bose babishobora. Ashorwa mu gisirikare agomba gushyirwa kuri 5% aho kuba 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.”
Minisitiri Pistorius yavuze ko ayo mafaranga ari menshi, igihugu cye kitabishobora, agaragaza ko nubwo kubakira ubushobozi igisirikare bidashidikanywaho ariko hari umurongo u Budage budashobora kurenga.
Mu kiganiro yatanze ku wa 01 Gashyantare 2025, Pistorius yagize ati “Amafaranga angana na 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu cyacu yaba angana na 42% by’ingengo y’imari y’igihugu. Yaba angana na miliyari 230 z’Amayero. Ntabwo dushobora kuyabona ndetse ntabwo twanayatanga.”
Icyakora yavuze ko u Budage buzakomeza gushora mu gisirikare cyabwo mu bihe biri imbere wenda imibare ikarenga 2% by’umusaruro mbumbe ariko 5% yo yemeza ko ari akayabo.
Mu minsi ishize Trump yavuze ko ku buyobozi bwe Amerika itazishingira cyangwa ngo itabare ibihugu bigize OTAN byanze kuzuza inshingano zabyo ku byo bisabwa n’uyu muryango wo gutabarana bijyanye n’amafaranga.
Iki gitekerezo cya Trump cyo kuzamura ashorwa mu gisirikare cyanashyigikiwe na Perezida wa Lithuania, Gitanas Nauseda, wavuze ko igihugu kitagira amahoro mu Si mu gihe nu Burusiya buhari, agaragaza ko isaha ku isaha iki gihugu kiyobowe na Vladimir Putin cyagutera, ko kongerera ubushobozi ingabo z’ibihugu bya OTAN ari kimwe mu bisubizo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *