skol
fortebet

U Budage: Ihuriro riri ku butegetsi ryasenyutse nyuma y’aho Scholz yirukanye minisitiri w’ingenzi

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro riri ku butegetsi mu Budage ryasenyutse nyuma y’uko Chancellor Olaf Scholz yirukanye minisitiri w’ingenzi akavuga ko azahamagaza amatora yo kugaragaza niba guverinoma ye ikizewe mu ntangiriro z’umwaka utaha .

Sponsored Ad

Scholz yavuze ko atizeye Minisitiri w’Imari, Christian Lindner, uyobora ishyaka rihanganye n’irye ryari muri iryo huriro hamwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza rya Scholz n’amashyaka arengera ibidukikije.

Iki cyemezo kivuze ko guverinoma ya Scholz itagifite ubwiganze mu nteko. Amatora y’icyizere kandi ashobora kuganisha ku matora hakiri kare muri Werurwe.

Ariko, nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, impagarara z’imbere muri guverinoma zari zimaze ibyumweru byinshi zitutumba mbere yo guturika ku mugoroba wo kuwa Gatatu, itariki 6 Ugushyingo 2024.

Scholz yavuze ko uwahoze ari minisitiri w’imari "yagambaniye icyizere cyanjye" kandi ko yashyize inyungu z’ishyaka rye hejuru y’igihugu.

Yongeyeho ko u Budage bugomba kwerekana ko bushobora kwishingikirizwa n’ibindi bihugu, cyane cyane nyuma y’amatora ya Donald Trump muri Amerika.

Lindner uyobora FDP, yashinje Scholz "kuganisha u Budage mu cyiciro gishidikanywaho".

Ikibazo kiri muri iryo huriro riri ku butegetsi mu Budage cyashyize ubu bukungu bwa mbere mu Burayi mu kajagari ka politiki, amasaha make Trump yongeye gutorwa, bituma habaho gushidikanya gukomeye ku bijyanye n’ejo hazaza h’ubukungu n’umutekano h’umugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa