skol

U Bufaransa bugiye guca ibicuruzwa byose byifitemo ‘nicotine’

Yanditswe: Saturday 06, Sep 2025

featured-image

Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko igiye guca ibiribwa byose bitari itabi ariko bibonekamo ikinyabutabire cya nicotine, nyuma y’uko bigaragaye ko ibyo bicuruzwa bigira ingaruka ku bana bakiri bato, kandi umuntu ashobora kuba imbata yabyo.

Ibi ni bicuruzwa bikoreshwa bidatumuwe nk’itabi ariko n’ubundi umuntu agakuramo nicotine nk’iyo akura mu itabi, birimo shikarete, bombo, n’ibindi.

Umuryango urwanya ikoreshwa ry’itabi mu Bufaransa, The Alliance Against Tobacco, wavuze ko iyi ari intsinzi ku bana bato kuko ibi bicuruzwa byabaga byongeyemo ibituma biryohera (flavor) ku buryo bikurura abana.

Wagize uti “Ubu ni uburyo bwiza bwo kurinda abana no guhangana n’inganda zungukira mu kugira abantu imbata y’ibicuruzwa byabo birangira bibagizeho ingaruka mbi.”

Ikibazo cy’ibi bicuruzwa cyazamuwe mu 2023, ubwo ubushakashatsi bwagaragazaga ko ibi bicuruzwa biteje inkeke cyane cyane ku mikurire y’abana kuko biba biryohereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa