skol

U Bufaransa buzaburanisha Lt Col Kayumba ukekwaho uruhare muri Jenoside

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2026

featured-image

Urugereko rushinzwe iperereza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwategetse ko Umunyarwanda Lt Col Cyprien Kayumba aburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere no mu gihe cya Jenoside, Lt Col Kayumba w’imyaka 71 y’amavuko yari ashinzwe imari muri Minisiteri y’Ingabo, kugura mu mahanga no gukwirakwiza intwaro mu gisirikare cyatsinzwe (Ex-FAR).

Mu ijoro rya tariki ya 9 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege rya Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda, habaye inama rukokoma y’ubuyobozi bukuru bwa Ex-FAR yari iyobowe na Col Théoneste Bagosora. Ibimenyetso bigaragaza ko Lt Col Kayumba yayitabiriye.

Tariki ya 19 Mata 1994, Lt Col Kayumba yoherejwe mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa kugira ngo agirane na byo amasezerano yo guha Ex-FAR intwaro. Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko yasinywe ariko nyuma arahagarikwa.

Nubwo tariki ya 17 Gicurasi 1994 akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kashyiriyeho ‘Leta y’Abatabazi’ ibihano byo kutagura intwaro nyuma y’aho bigaragaye ko zifashishwaga mu kwica Abatutsi kuko zanyanyagijwe mu Nterahamwe, Lt Col Kayumba yakomeje kuzinjiza mu gihugu mu ibanga.

Lt Col Kayumba ari mu Bufaransa kuva mu 1998. Imiryango ihagarariye abakorewe ibyaha irimo CPCR yatanze ikirego mu 2002, imushinja uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe kuri ibi bimenyetso. Mu 2018 yafunzwe by’igihe gito ariko aza kurekurwa by’agateganyo mu gihe iperereza ryari rikomeje.

Uyu musirikare yemereye abagenzacyaha ko yaguze intwaro mu mahanga, ariko ko atari azi ko zifashishwa muri Jenoside, kandi ko ibyo yakoze byose byashingiraga ku ibwiriza yahabwaga na Minisiteri y’Ingabo. Gusa Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwagaragaje ko adakwiye kwizerwa.

Muri Mutarama 2025, abacamanza bo mu Bufaransa bafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza kuri Lt Col Kayumba, bagaragaza ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko uyu musirikare yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba (PNAT) ryajuririye uyu mwanzuro, rigaragaza ko hari ibimenyetso byirengagijwe muri iyi dosiye.

Ku wa 8 Mata 2026, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko abacamanza bo mu rwego rw’ubujurire batesheje agaciro umwanzuro wafashwe mu mwaka ushize, bategeka ko Lt Col aburanishwa icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Biteganyijwe ko Lt Col Kayumba azaburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rusanzwe ruburanisha imanza za Jenoside, ariko igihe urubanza ruzabera ntikiremezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa