U Bufaransa bwahamagaje Ambasaderi wa Amerika wanenze Perezida Macron
Yanditswe: Monday 25, Aug 2025
U Bufaransa bwahamagaje Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu, Charles Kushner, kugira ngo atange ibisobanuro ku magambo aherutse kuvuga anenga ubuyobozi bwa Perezida Emmanuel Macron.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa yashyize hanze ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, yavuze ko Amb. Charles Kushner agomba kwitaba kuri uyu wa Mbere.
Amb. Kushner ahamagajwe nyuma y’iminsi mike yandikiye ibaruwa Perezida Macron, ikubiyemo amagambo yo kumunenga.
Muri iyi baruwa hari aho uyu mugabo abwira Macron ko nta migabo n’imigambi afite ihamye mu kurwanya ibikorwa byibasira Abayahudi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa yavuze ko amagambo ya Amb. Kushner atari ayo kwihanganira, kuko ahabanye n’amahame agenga abadipolomate, cyane irishimangira ko badakwiriye kwivanga muri politike z’imbere z’ibindi bihugu.
U Bufaransa bumaze iminsi butarebana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahanini biturutse ku ntambara yo muri Ukraine n’iyo muri Gaza.
Iki gihugu kivuga ko Israel ikwiriye guhagarika ibitero muri aka gace, ndetse Palestine ikemerwa nk’igihugu cyigenga, ibintu Amerika idakozwa kuko ivuga ko kwaba ari ugutiza umurindi iterabwoba, no guha rugari urwango ku Bayahudi.
Amb. Kushner wahamagajwe na Leta y’u Bufaransa ni se wa Jared Kushner, umukwe wa Donald Trump.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *