Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yamaganye abangije ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu mujyi wa Rouen mu ntara ya Normandie.
Iki kimenyetso cyashyizwe mu mujyi wa Rouen muri Mata 2024, ubwo umuryango mpuzamahanga wifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Cyari cyanditseho ubutumwa bwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwemo abarenga miliyoni 1, kandi ko yateguwe na Leta yariho icyo gihe, ishyirwa mu bikorwa n’intagondwa z’Abahutu.
Ubutumwa bwari bwanditse kuri uru rwibutso kandi bwahaga icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bunashyigikira abarokotse.
Abacyangije bakuyeho ubu butumwa bwose, mu rwego rwo gutesha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abazize aya mateka, nk’uko byagaragajwe n’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.
Kuri uyu wa 17 Mata 2026, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yagize iti “U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’ikimenyetso cy’urwibutso wa Jenoside yakorewe Abatutsi cy’i Rouen.”
Iyi Ambasade yashimangiye ko u Bufaransa bwifatanyije byimazeyo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo, bunibutsa ko inshingano yo kwibuka ijyana no gutanga ubutabera.
Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa wasabye Leta y’u Bufaransa guhangana n’ibikorwa bigamije gusubiza ibubisi ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo guhakana no gupfobya aya mateka n’ibyo gukwirakwiza imvugo z’urwango.
Ubugizi bwa nabi bwo kwangiza iki kimenyetso bwabaye mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, byatangiye tariki ya 7 Mata 2026.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *