skol
fortebet

U Bufaransa bwashyikirije Sénégal ibigo bya gisirikare bibiri

Yanditswe: Saturday 08, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Bufaransa yatangaje ko yashyikirije Sénégal ikigo cya gisirikare cya Maréchal n’icya Saint Exupery biherereye mu murwa mukuru, Dakar.

Sponsored Ad

Ambasade y’u Bufaransa muri Sénégal ku wa 7 Werurwe 2025 yasobanuye ko ibikorwaremezo n’inzu biri muri ibi bigo bizajya bikoreshwa n’ingabo za Sénégal.

Ibi byakozwe muri gahunda yo gucyura ingabo z’u Bufaransa zose ziri muri Sénégal bitarenze mu 2025, hashingiwe ku biganiro byabaye hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

U Bufaransa bufite ingabo muri Sénégal kuva mu 1960 ubwo iki gihugu cyo muri Afurika cyabonaga ubwigenge, gusa Perezida Bassirou Diomaye Faye, mu Ugushyingo 2024 yatangaje ko zigomba gutaha.

Perezida Faye wagiye ku butegetsi mu mwaka ushize, yashimangiye ubutumwa bwe mu Ukuboza 2024, agira ati “Sénégal ni igihugu cyigenga, gifite ubusugire, ntigikwiye kubamo ibigo by’ingabo [z’amahanga].”

Ambasade y’u Bufaransa yasobanuye ko ibihugu byombi byashyizeho komisiyo ihuriweho, kandi ko abayigize bahuye bwa mbere tariki ya 28 Gashyantare 2025, bumvikana uko ingabo z’u Bufaransa zizataha.

Yasobanuye ko nyuma yo gutanga ikigo cya gisirikare cya Maréchal n’icya Saint Exupery, ibindi bizatangwa mu gihe kiri imbere, hashingiwe kuri gahunga yateganyijwe.

Sénégal ni igihugu cya gatandatu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo cyo gusezerera ingabo z’u Bufaransa, inyuma ya Mali, Burkina Faso, Niger, Tchad na Cote d’Ivoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa