U Bufaransa bwatumije inama y’Akanama ka Loni nyuma y’igitero cyahitanye umuturage wabwo i Goma
Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026
U Bufaransa bwatumije inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano nyuma y’aho umujyi wa Goma ugabweho igitero cya drones tariki ya 11 Werurwe 2026, kigapfiramo abasivile batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset.
Ubwo inkuru y’urupfu rwa Buisset yari imaze kumenyekana, Leta y’u Bufaransa yagaragaje ko bibabaje kuba impande zihanganiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitubahiriza amasezerano y’agahenge zasinyiye i Doha muri Qatar.
Tariki ya 13 Werurwe 2026, ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT) ryatangaje ko ryatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abishe Buisset wakoreraga ishami rya Loni ryita ku bana (UNICEF).
Nk’umunyamuryango uhoraho, u Bufaransa bwasabye ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Werurwe, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagira ikiganiro cyo mu muhezo kuri iki gitero no ku iyubahirizwa ry’agahenge mu burasirazuba bwa RDC n’uburyo bwo kugenzura ko kubahirizwa.
Nubwo nta kiganirirwa muri iyi nama kigomba kujya hanze, byitezwe ko ibihugu byinshi bikagize byongera kwamagana iki gitero, bikanasaba ko umutekano w’abasivile n’abari mu bikorwa by’ubutabazi ugomba kurindwa.
Byitezwe ko Leta ya RDC, nk’umwe mu banyamuryango b’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ishobora kugerageza kugabanya uburemere bw’iki gitero, cyangwa ikavuga ko nta ruhare ingabo zayo zakigizemo.
Ihuriro AFC/M23 rigenzura umujyi wa Goma, ryatangaje ko ingabo za Leta ya RDC ari zo zagabye iki gitero, zigamije kwica abayobozi bakuru baryo barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Freddy Kaniki na Gen Maj Sultani Makenga.
Leta ya RDC yagerageje kwerekana ko AFC/M23 ari yo yagabye iki gitero, isobanura ko yasabye ubuyobozi bukuru bw’igisirikare gukora iperereza kugira ngo ukuri kugaragare.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *