Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, umutwe w’Abadepite, yemeje ku buryo bwa nyuma umushinga w’itegeko uzemerera abantu bakuru bafite uburwayi budakira kandi butagira umuti gusaba ubufasha bwo kurangiza ubuzima bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa Gatatu nyuma y’impaka n’ibiganiro byamaze imyaka myinshi muri iki gihugu, aho impande zitandukanye zagarukaga ku burenganzira bw’abarwayi bafite ububabare bukomeye bwo kwihitiramo uko ubuzima bwabo bwasozwa.
Perezida Emmanuel Macron yashimye intambwe yatewe n’Inteko Ishinga Amategeko, avuga ko ibiganiro byabaye kuri iri tegeko byaranzwe n’ubwubahane no gutanga ibitekerezo mu buryo bwubaka. Yari yarasezeranyije abaturage gushyigikira iri tegeko mu gihe cyo kwiyamamariza manda ye ya kabiri mu 2022.
Uyu mushinga watowe n’Abadepite 291 bawushyigikiye mu gihe 241 bawutoye bawurwanya. Nubwo wari warigeze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite mu mwaka ushize, Sena yari yawwanze, bituma nyuma Guverinoma ikoresha ububasha buteganywa n’Itegeko Nshinga bwo guha Abadepite ijambo rya nyuma.
Iri tegeko riteganya ko umuntu mukuru urwaye indwara idakira kandi idashobora gukira, ashobora gusaba imiti imufasha kurangiza ubuzima bwe, ariko hakurikijwe ibisabwa bikomeye.
Muri ibyo harimo kuba umurwayi afite ubushobozi bwo gufata icyemezo ku bushake bwe kandi azi neza ingaruka zacyo, ndetse akaba afite ububabare bukabije budashobora kugabanywa n’ubuvuzi cyangwa abona budashobora kwihanganirwa.
Mbere yo kwemererwa ubu bufasha, umuganga azabanza gusuzuma niba ibisabwa byuzuye, hanyuma itsinda ry’abaganga ribisesengure. Icyakora, icyemezo cya nyuma kizaguma mu maboko y’umurwayi, kandi azaba yemerewe kwisubiraho igihe cyose atarahabwa ubu bufasha.
Mu gihe umurwayi atashobora kwifatira uwo muti kubera ubuzima bwe, amategeko ateganya ko ashobora kuwuhabwa n’umuganga cyangwa umuforomo.
Nubwo Inteko Ishinga Amategeko yamaze kuwemeza, iri tegeko ntiriratangira gukurikizwa. Biteganyijwe ko rizabanza gusuzumwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, ruzareba niba ibikubiye muri ryo bihuye n’amahame y’Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa mbere y’uko ritangira kubahirizwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *