skol
fortebet

U Bufaransa bwemeye gusubukura iperereza kuri Mbarushimana Callixte ukekwaho uruhare muri Jenoside

Yanditswe: Thursday 22, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bufaransa rwategetse ko hasubukurwa iperereza kuri Callixte Mbarushimana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashingiwe ku kirego cyatanzwe n’ihuriro ry’imiryango ikurikirana abagize uruhare muri Jenoside bihishe ubutabera, CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda).

Sponsored Ad

Ni umwanzuro wishimiwe na CPCR, nk’uko byatangajwe na Dafroza Gauthier uri mu bashinze iri huriro. Mu kiganiro kigufi na IGIHE, yagize ati “Twe nk’abatanze ikirego, twishimiye ko nyuma y’isesengura, ubutabera bwakiriye icyifuzo cyacu cyo gusubira mu iperereza ryo gushaka ibindi bimenyetso.”

Mbarushimana yabaye umukozi wa porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP). Muri Mata 1994, yari yarahawe inshingano yo gufasha Abanyarwanda bakoranaga ubwo Loni yari yarahungishije abakozi bayo b’abanyamahanga mu gihe cya Jenoside.

Yatangiye gukorera Loni mu 1992, yirukanwa mu 2001 ubwo yashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw’abantu 32 barimo abakozi b’uyu muryango mu gihe yari yarahawe inshingano zo kubarindira umutekano no kubaha ibyo bakenera.

Umugenzacyaha wa Loni wakoraga iperereza ku byaha by’intambara, Tony Greig, yagaragaje ko muri aba bantu 32, harimo babiri Mbarushimana yirasiye ubwe.

Yagaragaje kandi ko Mbarushimana yagize uruhare mu rupfu rwa Florence Ngirumpatse wari ushinzwe abakozi ba UNDP mu Rwanda, n’urw’abandi biganjemo abana b’Abatutsi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 8 na 18, bose Florence yageragezaga kurinda.

Ibimenyetso Greig yahaye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR i Arusha, byagaragaje ko Mbarushimana ari umwe mu bari bashyigikiye Interahamwe kandi ko yari afite izo yatozaga.

Uyu mugenzacyaha yasobanuye ko yagiranye ibiganiro n’abantu 25, bamuhamiriza ko babonye Mbarushimana agira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abarimo abakozi ba Loni.

Tariki ya 7 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Florence yari mubyara we, agaragaza ko bibabaje kuba Mbarushimana akomeje kwidegembya mu Bufaransa, kandi ibimenyetso bigaragaza uruhare yagize muri Jenoside.

Perezida Kagame yagize ati “Ikibabaje ni uko uwagambaniye Florence n’abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by’uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Abantu bamubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry’icyo gitero. Yakomeje gukora muri Loni imyaka myinshi kandi nubwo ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.”

Mu 2008, CPCR yasabye ishami ry’urukiko rwa Paris rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasira inyokomuntu ko hakorwa iperereza kuri Mbarushimana, bigeze mu Ukwakira 2024 rugaragaza ko nta bimenyetso cyangwa ubuhamya bihagije byabonetse byatuma iperereza rikomeza.

CPCR yarajuriye, isobanura ko iri shami ryafashe icyemezo ritabanje gusuzuma bumwe mu buhamya bushinja Mbarushimana uruhare muri Jenoside, kandi ko ritasuzumye raporo yakorewe imbere muri Loni igaragaza ibikorwa byaranze ukekwa.

Ku wa 21 Gicurasi 2025, nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwahaye agaciro ubujurire bwa CPCR, rusaba ko Mbarushimana akorwaho iperereza ku bindi bimenyetso n’ubuhamya bitasuzumwe mu iperereza ryabanje.

Yabaye mu buyobozi bwa FDLR

Mbarushimana ni umwe mu bashinjwa uruhare muri Jenoside bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse byavugwaga ko yanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo.

Tariki ya 11 Ukwakira 2010, yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa hashingiwe ku rupapuro rw’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rukorera mu i La Haye mu Buholandi.

Nk’uko inyandiko za ICC zibigaragaza, Mbarushimana yari akurikiranweho ibyaha 13 abarwanyi ba FDLR bakoreye abasivili mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu 2009.

Inama ntegurarubanza ya ICC yabaye mu Ukuboza 2011 yaje kwemeza ko nta bihamya bifatika bigaragaza ko Mbarushimana yaba yarakoze ibi byaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara, itegeka ko arekurwa.

Muri uko kwezi, ICC yafunguye Mbarushimana, asubira mu Bufaransa; aho aba kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa