U Bufaransa: François Fillon wabaye Minisitiri w’Intebe yahamijwe icyaha cyo guha umugore we akazi ka baringa
Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa, (Cour de Cassation), kuri uyu wa 17 Kamena 2025 rwahanishije François Fillon, wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, igihano cyo gufungwa imyaka ine isubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.
Ni ibyaha aregwa bishingiye ku kuba yarahaye umugore we akazi ka "Assistant parlementaire" atigeze akora kandi yaragahemberwaga arenganga miliyoni y’amayero.
Iyi dosiye izwi cyane ku izina rya “PenelopeGate” mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa, ni yo yakomye mu nkokora igikorwa cye cyo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora yo mu 2017, aho Fillon yatsindiwe mu cyiciro cya mbere cy’amatora.
Urukiko rwategetse ko Fillon w’imyaka 71, atanga n’ihazabu ya 375.000€, ko agahagarikwa kwiyamamariza ku mwanya uwo ari wo wose wa politiki mu gihe cy’imyaka itanu.
Mu rubanza rwari rwabanje mu 2022, Fillon yari yakatiwe gufungwa umwaka umwe muri gereza n’itatu isubitswe, ariko Urukiko rusesa imanza (Cour de Cassation) rwaje gutesha agaciro icyo cyemezo rutegeka ko habaho urubanza rushya rugena.
Icyemezo cy’urwo rukiko ni cyo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri hagaragaramo impinduka z’uko Fillon atazafungwa ahubwo yasubikiwe igihano cyose.
Ku ruhande rw’umugore we Penelope Fillon, ukomoka mu Bwongereza, nta cyahindutse ku cyemezo cyo mu 2022, aho yakatiwe imyaka ibiri isubitse, anategekwa gutanga ihazabu ingana n’iyo umugabo we yahawe.
Fillon n’umugore we bahoraga bahakana ibyo baregwaga, bagashimangira ko Penelope yakoraga imirimo y’ubugenzuzi n’itumanaho mu rwego rw’akarere. Gusa ubushinjacyaha ndetse n’inkiko byanzuye ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko yakoze izo nshingano.
Bombi ntibitabiriye isomwa ry’urubanza.
Ubwo yavugaga kuri iyi dosiye, Fillon yavuze ko guhagarikwa kwiyamamariza umwanya uwo ari wo wose ari igikomere gikomeye anashimangira ko byose bishingiye ku kuba yarabaye umukandida ku mwanya wa Perezida.
Igihano cye cyagiye kigabanywa kuko ku wa 20 Kamena 2020 yakatiwe gufungwa imyaka itanu, harimo itatu y’igifungo gisubitse ajuriye bamuhanisha imyaka ine irimo umwe usubitswe.
Uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, ku bwa Perezida Nicolas Sarkozy
François Fillon wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yasubikiwe igihano
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *