U Bufaransa: Meya yasabye ko umurambo wa Zigiranyirazo usubizwa muri Niger
Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025
Meya w’Akarere ka Orléans mu Bufaransa, Serge Grouard, yasabye ko umurambo wa Protais Zigiranyirazo wakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wasubizwa muri Niger.
Meya w’Akarere ka Orléans mu Bufaransa, Serge Grouard, yasabye ko umurambo wa Protais Zigiranyirazo wakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wasubizwa muri Niger.
Uyu muyobozi yatanze ubu busabe nyuma y’aho Inama Nkuru y’Ubucamanza bw’u Bufaransa ku wa 9 Nzeri 2025 ifashe icyemezo kidasubirwaho kibuza umuryango wa Zigiranyirazo kumushyingura mu irimbi rinini rya Orléans kubera ko uwo muhango washoboraga guhungabanya ituze rusange.
Mu gihe umurambo wa Zigiranyirazo ukibitswe by’agateganyo mu buruhukiro bwo muri Komini Saran kuva tariki ya 19 Kanama, Meya Grouard yahishuye nta karere ko mu Bufaransa gashaka kuwakira kugira ngo ushyingurwemo.
Meya Grouard yagaragaje ko kuva tariki ya 28 Kanama ubwo urukiko rw’ubutegetsi rwangaga ko Zigiranyirazo ashyingurwa muri Orléans, yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa kuwusubiza muri Niger, kuko winjijwe muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “Kuva tariki ya 28 Kanama, nasabye Quai d’Orsay gukora ibishoboka kugira ngo umurambo woherezwe ahandi, usubizwe muri Niamey. Winjiye mu Bufaransa binyuranyije n’amategeko.”
Zigiranyirazo yapfuye tariki ya 3 Kanama, azize uburwayi. Icyo gihe yari acumbikiwe mu nyubako z’Umuryango w’Abibumbye i Niamey, yarabuze igihugu kimwakira hamwe na bagenzi be bakurikiranyweho uruhare muri jenoside.
Byamenyekanye ko Minisiteri y’Umutekano w’Imbere ya Niger ari yo yategetse ko umurambo wa Zigiranyirazo woherezwa muri Orléans, ariko nta cyemezo cyatanzwe cyemeza ko winjira mu Bufaransa, nta n’isuzumamurambo ryakozwe kandi amategeko abisaba.
Uyu murambo wakuwe i Niamey na sosiyete ya Turkish Airlines, unyuzwa mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya, ukomereza ku kibuga cy’indege cya Roissy-Charles de Gaulle i Paris mu Bufaransa.
Ku kibuga cy’indege cy’i Paris, isanduku yarimo umurambo wa Zigiranyirazo yanyujijwe mu cyuma (X-Ray) kugira ngo byemezwe ko urimo. Yanyujijwe ku bashinzwe umutekano no ku bakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ariko nta cyemezo cyerekanywe.
Itegeko ryo mu Bufaransa riteganya ko umurambo uba ugomba gushyingurwa mu minsi 14 ariko itarenze 21. Uwa Zigiranyirazo wamaze kurenza iyi minsi kuko umaze 22 mu buruhukiro bwo muri Saran.
Meya Grouard yagaragaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari yo ikwiye gukemura ikibazo cy’umurambo wa Zigiranyirazo kuko warengeje igihe ugomba kumara mu buruhukiro.
Yagize ati “Minisiteri yari kuba yarashatse igisubizo mbere. Tugerageza kubavugisha inshuro nyinshi ku munsi ariko ntibaboneka. Ndababaye cyane. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwarekewe iki kibazo. Ndasaba Leta kugikurikirana ubu.”
Zigiranyirazo yabaye Perefe wa Ruhengeri kuva mu 1974 kugeza mu 1989. Mu gihe yayoboraga iyi Perefegitura, yari yarayigize nk’akarima ke kuko yavugwaga mu bikorwa bitemewe n’amategeko byakorerwaga muri Pariki y’Ibirunga.
Muri ibi bikorwa harimo kwambutsa ikiyobyabwenge cya Cocaïne, amabuye y’agaciro, ingagi n’ibice byazo, byose byajyanwaga i Paris mu Bufaransa. Bivugwa ko ubwo Nyiramacibiri yari amaze kubivumbura, Zigiranyirazo na mushiki we akaba n’umugore wa Juvénal Habyarimana, Agathe Kanziga, bamwicishije mu 1985.
Ubwo Zigiranyirazo yavaga ku mwanya wa Perefe, yagiye kwiga muri Canada. Mu 1994 ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zabohoraga u Rwanda, yahungiye mu Bubiligi, afatirwayo mu 2001, ashyikirizwa ubutabera
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *