skol

U Bufaransa n’u Bwongereza byashinjwe kuganisha u Burayi mu manga

Yanditswe: Monday 12, Jan 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Peter Szijjarto, yavuze ko u Bwongereza n’u Bufaransa bishobora gukururira ibihugu byo mu Burayi intambara ikomeye n’u Burusiya kubera gahunda yabyo yo kohereza abasirikare muri Ukraine.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye yo kohereza ingabo no gushyiraho ibigo bya gisirikare muri Ukraine mu gihe amasezerano y’amahoro n’u Burusiya yaba agezweho.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, nyuma yaho mu ruzinduko yagiriye i Kiev, yavuze ko igihugu cye kizakoresha miliyoni 270$ mu gutegura izo ngabo.

Amerika yo yamaganye igikorwa cyo kohereza abasirikare bayo muri Ukraine.

Hongrie yakomeje kwanga gushyigikira intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, isaba EU n’u Bwongereza gushyira imbaraga mu biganiro bya dipolomasi.

Nyuma yo kubona ko u Bwongereza n’u Bufaransa bitabikozwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Peter Szijjarto, yavuze ko bishaka gukururira u Burayi ibibazo.

Ati “Intambara iri gutuma abayobozi bo mu Burayi bashyira Hongrie mu kaga gakomeye. Itangazo ryasohotse i Paris ryerekana icyemezo cy’ibihugu bibiri cyo kohereza abasirikare muri Ukraine. Mu by’ukuri, ibi bisobanuye ko ibi bihugu by’i Burayi bitangije intambara. Intego yabo, reka tubivuge neza, ni ugushyira u Burayi bwose mu muriro.”

Szijjarto yavuze ko EU ibona Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, nk’inzitizi ku migambi yayo kandi ko ishaka kumusimbuza umuyobozi ushyigikiye Ukraine mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Mata.

Ati “Nidutsinda amatora, tuzakomeza kutivanga mu ntambara. Nidutsindwa, ubwo gahunda ya Bruxelles–Kiev izashyirwa mu bikorwa.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yaburiye ko ingabo zose z’amahanga zajya muri Ukraine ko byafatwa nk’uburyo bwo guhungabanya umutekano wabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa