skol
fortebet

U Bufaransa, Ukraine na UK bari gukora kuri gahunda y’amahoro bazamurikira Amerika

Yanditswe: Monday 03, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yavuze ko u Bwongereza, u Bufaransa na Ukraine byemeye gukora kuri “proposal” yo guhagarika imirwano bazamurikira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Starmer yavuze ko yemera ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ashaka amahoro arambye muri Ukraine kandi akomeza avuga ko hakenewe kwizezwa umutekano na Amerika kugira ngo amasezerano y’amahoro ayo ari yo yose azakore nk’uko Al Jazeera ibitangaza.

Starmer ati: “Nahoraga nsobanura neza ko ibyo bizakenera garanti (guarantee) ya Amerika kuko ntatekereza ko twagira garanti itarimo.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko yizeye ko “ihuriro ry’ibihugu by’i Burayi” rizahurira hamwe kugira ngo rishyigikire Ukraine ariko ko amasezerano ayo ari yo yose yo guhagarika imirwano yagombaga gushimangirwa na Amerika kugira ngo u Burusiya butazongera gutera Ukraine.

Al Jazeera yagize iti: “Mu yandi magambo, tugomba kubona ibyo bihugu byo mu Burayi byiteguye kurushaho gutera imbere kurushaho”.

Starmer waganiriye na Macron na Trump ku wa Gatandatu nyuma yo kugirana ibiganiro na Zelenskyy mu biro bye, yagize ati: “U Bwongereza n’u Bufaransa nibyo byateye imbere cyane mu gutekereza kuri iki kibazo, niyo mpamvu njye na Perezida Macron dukora kuri iyi gahunda, nyuma tuzaganira na Amerika.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko u Burusiya bushobora kwagura ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine kure bugana mu burengerazuba keretse gusa buhagaritswe nk’uko Al Jazeera ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa