skol

U Bufaransa: Umwe mu bafungiye hamwe na Sarkozy ashaka kumwica

Yanditswe: Thursday 23, Oct 2025

featured-image

Ubushinjacyaha bw’Umujyi wa Paris mu Bufaransa bwatangije iperereza nyuma y’uko umwe mu bafungiye muri Gereza ya La Santé Nicolas, Sarkozy afungiyemo agaragaye mu mashusho avuga ko ashaka kumwica.

Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yajyanywe muri iyo gereza ku itariki ya 21 Ukwakira 2025 aho azafungirwa imyaka itanu.

Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira amafaranga yakoresheje yiyamamaza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ayahawe na Col. Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya.

Ku itariki ya 22 Ukwakira 2025, ikinyamakuru Reuters cyandikiwe ubutumwa bwa email n’Ibiro by’Umushinjacyaha w’Umujyi wa Paris ivuga ko Ubuyobozi bwa gereza ya La Santé bwamenyesheje Ibiro by’Umushinjacyaha i Paris ko ubwo Sarkozy yageraga muri iyo gereza, hari umwe mu bandi bahafungiye wafashe amashusho avuga ko ashaka kuzamwica.

Ayo mashusho yafashwe n’iyo mfungwa ivuga ko ishaka kwica Sarkozy, yaje no kugera kuri internet atangira guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.

Ayo mashusho y’amasegonda 31 agaragaza imfungwa itigaragaza isura iri ahantu ubona ko hafunze, ivuga itunga intoki imbere ihamagara Sarkozy.

Iba itanga ubutumwa mu Gifaransa mu ijwi riranguruye ivuga ko “bazi buri kimwe kuri Sarkozy kandi bagiye guhorera Gaddafi” ndetse igasaba Sarkozy gusubiza miliyoni z’amadolari yahawe na Gaddafi.

Nyuma y’uko ayo mashusho akwirakwijwe, Polisi y’u Bufaransa ibisabwe n’Ubushinjacyaha yahise itangira iperereza, ihata ibibazo imfungwa eshatu ibibazo zirimo iyatanze ubwo butumwa, ndetse ifatira telefone ebyiri zifashishijwe mu gufata no gukwirakwiza ayo mashusho.

Ibyo kandi byatumye Sarkozy ahita ahabwa abapolisi babiri bo kumurinda kubera impungenge ku mutekano we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa