U Buhinde: Abafana 11 bapfiriye mu gikorwa cyo kwishimira intsinzi
Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

Abantu 11 bapfuye ku wa Gatatu nyuma y’umuvundo wabaye hanze ya Stade y’Umukino wa Cricket mu Mujyi wa Bengaluru mu Buhinde, ubwo abafana bishimiraga igikombe cya mbere cya Shampiyona cyegukanywe n’Ikipe ya Royal Challenger Bengaluru.
Royal Challengers Bengaluru ni imwe mu makipe akomeye ya Cricket mu Buhinde, aho ifite abafana benshi by’umwihariko mu gace iherereyemo ka Karnataka kari mu Mujyepfo y’Iburengerazuba bw’u Buhinde.
Ibihumbi by’abafana barimo abari bafite amabendera y’umutuku y’iyi kipe yari mu rugo, bari mu mihanda ikikije Chinnaswamy Stadium ubwo bisi y’ikipe yahageraga ku mugoroba, bamwe burira ibiti, abandi burira ibikuta bya stade kugira ngo babashe kureba ibirori neza.
Ubwo ibirori byari birimbanyije, bamwe mu bantu bari hanze bashatse kwinjira ku gahato, basunika inzugi, haba umuvundo ukabije nk’uko byatangajwe na polisi.
Amashusho yasakajwe agaragaza abantu burira hejuru y’abandi.
Abagera kuri 11 ni bo bapfuye naho 47 bakomerekera muri uyu muvundo nk’uko Minisitiri w’agace ka Karnataka, Siddaramaiah, yabibwiye abanyamakuru.
Ati “Mu by’ukuri ni igikorwa cyitakabaye cyabayeho. Twababajwe n’ibyabaye. Abafana bitabiriye bari barenze abo twari twiteze.”
Umupolisi umwe yateruye umufana wakomeretse amujyana mu modoka y’imbangukiragutabara mu gihe abandi bantu bari baryamye hasi basa n’abataye ubwenge. Hari n’abagaragaye bahabwa ubuvuzi bwa “CPR” bwo gushitura umutima.
Umwe mu bafana bari bitabiriye, Mithun Singh, yavuze ko polisi yasakaga ikoresheje umuryango umwe wa stade.
Umunyamabanga wa Minisitiri wa Karnataka, Naseer Ahmed, yabwiye NDTV ko abantu babaye benshi bikagorana kubacunga ndetse n’ubuyobozi bubura ibisubizo.
Ikipe ya Bengaluru yari yatangarije ku rubuga rwayo rwa internet ko kwinjira muri iki gikorwa ari ubuntu, ariko iburira abantu ko hari umubare ntarengwa w’abagomba kwinjira muri stade.
Iyi kipe yishimiraga igikombe yatwaye itsinze Punjab Kings ku mukino wa nyuma wa Shampiyona y’u Buhinde yabaga ku nshuro ya 18, akaba ari na yo ihenze kurusha izindi za Cricket ku Isi.
U Buhinde bukunze kugaragaramo impanuka zitewe n’ubwinshi bw’abantu, ariko akenshi zikaba mu bikorwa by’imyemerere n’amadini. Muri Mutarama, abantu 30 baguye mu iserukiramuco ry’Aba-Hindu ryari ryitabiriwe n’abarenga miliyoni 10 bashaka kuvoma amazi y’umugisha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *