Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, Bangladesh, Sri Lanka, Nepal na Maldives ifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Buhinde, Bangladesh na Sri Lanka bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32.
Ni umuhango wabaye tariki 8 Gashyantare 2026, itariki yatoranyijwe nyuma y’ibiganiro Ambasade yagiranye n’abanyeshuri b’Abanyarwanda ku munsi wari gushobokera benshi kugira ngo babashe kwitabira iyo gahunda kuko abenshi mu Banyarwanda bari muri ibyo bihugu bajyanywe no kwiga.
Ni umunsi wizihijwe hakoreshejwe iyakure ku batuye kure ya New Delhi, ariko hakaba n’abandi bagiye kwizihiza uwo munsi bari mu cyumba cy’inama cya Ambasade.
Abanyeshuri biga mu bice biri kure mu Buhinde, muri Sri Lanka no muri Bangladesh bitabiriye uwo munsi bakoresheje ikoranabuhanga ryateguwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Mu kiganiro Ambasaderi Jacqueline Mukangira yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yavuze ku mateka y’ubutwari n’indangagaciro mu Rwanda anavuga ku mateka y’ishyirwaho ry’Umunsi w’Intwari.
Yakanguriye urubyiruko gusigasira indangagaciro z’ubutwari no kurinda ibyagezweho n’Intwari z’u Rwanda na Leta yarwo.
Ambasaderi Mukangira kandi yavuze kuri gahunda zinyuranye za Leta y’u Rwanda zigamije kwimakaza ubumwe n’imibanire myiza mu Banyarwanda kandi zikanagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yashimye inzira z’ibisubizo zituruka mu muco nyarwanda, ashimangira ko izo nzira zituma Abanyarwanda biyumva mu Iterambere ry’Igihugu cyabo kandi bakumva ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.
Avuga ku barwanya u Rwanda, yashimangiye impamvu ari ngombwa ko urubyiruko ruhangana na bo ku mbuga nkoranyambaga rwifashisha ibitekerezo byiza byubaka, kuko abo bavuga ko barwanya u Rwanda nta kindi kizima bavuga uretse kugambirira kurusebya ku mbuga nkoranyambaga.
Yibukije ko urubyiruko rufite ibimenyetso bishingiye ku kuri byo kunyomoza abo babeshya kandi bashingira ibinyoma byabo ku makuru y’amahimbano.
Ambasaderi Mukangira kandi yagarutse ku karengane gakabije abakoloni bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda, anagaragaza ko Repubulika zakurikiye ubukoloni na zo zakomeje politiki ishingiye ku moko n’ivangura kugeza ubwo Umuryango FPR Inkotanyi ubohoreye u Rwanda mu 1994.
Nyuma mu gihe cy’ibiganiro n’abitabiriye uwo munsi, yabashishikarije kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Yabasabye kuzatanga inkunga yabo y’amafaranga, uko yaba ingana kose, muri gahunda yo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, abizeza ko bazagezwaho vuba uburyo icyo gikorwa kizakorwa.
Kwizihiza uwo munsi kandi byaranzwe no gutanga ibitekerezo byakozwe n’abawitabiriye bari mu Buhinde no muri Sri Lanka.
Benshi mu bafashe ijambo bagaragaje impamvu ikomeye yo gutera ikirenge mu cy’Intwari zitangiye u Rwanda ngo rubeho ndetse n’abandi bagikomeje kwitanga kugirango Igihugu kirusheho kuba cyiza, kibereye abagituye bose nta vangura.
Abafashe ijambo kandi bagiriye inama urungano rwabo gukomera ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda, kugira ikinyabupfura mu byo bakora byose, kwirinda ibiyobyabwenge no kwita ku bibafitiye akamaro nk’amasomo yabo.
Kwizihiza Umunsi w’Intwari byasojwe n’umwanya w’ubusabane no kumva indirimbo zirata Intwari z’u Rwanda.
Abanyarwanda bitabiriye uyu muhango basabwe kwigira ku Ntwari z’u Rwanda



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *