skol

U Buhinde buhanze amaso imikoranire n’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ingufu za nucléaire

Yanditswe: Sunday 22, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Siyansi mu Buhinde, Dr. Jitendra Singh, yavuze ko icyo gihugu cyiteguye kwagura imikoranire yacyo n’u Rwanda mu ikoranabuhanga, guhanga udushya, AI, ingufu za nucléaire n’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi n’imiti.

Yabigarutseho nyuma y’inama yamuhuje na mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, i New Delhi.

Yakomeje agaragaza ko u Buhinde bukomeje kugira uruhare mu guteza imbere ibihugu bya Afurika mu bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga binyuze muri gahunda izwi nka India-Africa Forum Summit.

Dr Singh yashimye ko u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere gishyira mu bikorwa Porogaramu yo guhana ubumenyi mu by’ikoranabuhanga (Technology Transfer Programme for Africa), anashima gahunda yo guhanga ibishya hagati y’u Buhinde n’u Rwanda (India-Rwanda Innovation Growth Programme), yabaye urugero rwiza ku bufatanye nk’ubwo mu bindi bihugu bya Afurika.

Intumwa z’u Rwanda zagaragaje ubushake bwo kurushaho gushimangira ubufatanye mu by’ubwenge buhangano (AI), ikoranabuhanga mu buvuzi, siyansi z’ubuzima n’ingufu.

Minisitiri Paula Ingabire yagaragaje uko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwiyubaka nk’ihuriro ry’ikoranabuhanga n’udushya ku rwego rwa Afurika (Pan-African hub), rushingiye ku mishinga irimo Kigali Innovation City ndetse na AI Scaling Hub uterwa inkunga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu Buhinde yatangaje ko muri iyo nama impande zombi zaganiriye ku bushobozi bwo guhuza ibigo by’udushya (innovation hubs), ibigo bifasha imishinga mishya gukura (incubators), ndetse n’ibigo bitangiza imishinga mishya (startups) byo mu Buhinde n’ibyo mu Rwanda, hagamijwe ubujyanama, amahugurwa n’ubushakashatsi buhuriweho.

Impande zombi kandi zagaragaje icyizere ko ubumenyi, ikoranabuhanga n’udushya bishobora kuba inkingi y’ingenzi mu cyiciro gikurikiraho cy’ubufatanye hagati y’u Buhinde n’u Rwanda.

Muri iyo nama hanaganiriwe ku mushinga w’amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya wamaze gusangizwa n’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Impande zombi kandi zagaragaje icyizere ko ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya bishobora kuba inkingi y’ingenzi mu cyiciro gikurikiraho cy’ubufatanye hagati y’u Buhinde n’u Rwanda.

U Buhinde ni igihugu cyo muri Aziya gifitanye umubano ukomeye n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, ushingiye ku mpamvu ebyiri z’ingenzi zirimo kuba iki gihugu kibona umusaruro mwinshi uturuka mu mubano gifitanye n’ibi bihugu kandi bisangiye amateka akubiyemo ibibi n’ibyiza birimo kuba byose byarakolonijwe n’ibihugu by’i Burayi.

U Buhinde buhanze amaso imikoranire n’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ingufu za nucléaire

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Siyansi mu Buhinde, Dr. Jitendra Singh, yavuze ko icyo gihugu cyiteguye kwagura imikoranire yacyo n’u Rwanda mu Ikoranabuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa