skol

U Buhinde: Imvura idasanzwe yahagaritse ingendo z’indege na gari ya moshi

Yanditswe: Wednesday 20, Aug 2025

featured-image

Imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde yahagaritse ingendo z’indege na gari ya moshi, mu gihe ibikorwa byo gushaka ababuriwe irengero bikomeje.

Iyi mvura isanzwe igwa mu Buhinde muri ibi bihe, gusa kuri iyi nshuro yaguye ku kigero gikabije cya 800mm mu gihe cy’iminsi ine gusa. Ibi byatumye imyuzure ikwirakwira henshi muri uyu mujyi, ku buryo imihanda imwe n’imwe n’ibindi bikorwaremezo bitakiri gukoreshwa.

Abantu 600 bamaze gutabarwa, barimo abagera ku 62 bajyanwe kwa muganga ubuzima bwabo buri mu kaga. Abatuye mu manegeka baburiwe, basabwa kujya gutura ahantu hirengeye, hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Amashuri yafunzwe muri uwo mujyi mu gihe ingendo 50 z’indege zahagaritswe, abantu ibihumbi bagombaga gutwarwa na hari ya moshi nabo bakabura uko bagera mu byerekezo byabo, nyuma y’uko ingendo zifunzwe kubera imyuzure.

Leta y’u Buhinde ikunze kunengwa ku buryo yubaka ibikorwaremezo bike mu mijyi minini, ibituma abarenga miliyoni 12 batuye i Mumbai bahura n’ikibazo cy’ubuzima butoroshye.

Kugeza ubu imirimo yo gushaka abahitanwe n’iyi myuzure ndetse n’ababuriwe irengero irakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa