skol
fortebet

U Buhinde na Pakistan byemeranyije agahenge mu ntambara bihanganyemo

Yanditswe: Saturday 10, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde na Pakistan byemeranyije gushyiraho agahenge mu ntambara ibihanganishije yongeye gututumba mu minsi itatu ishize.

Sponsored Ad

Ku wa 7 Gicurasi 2025 u Buhinde bwarashe ibisasu bya missiles mu duce icyenda two muri Pakistan, ndetse n’ibindi mu Ntara ya Kashimir ku gice kigenzurwa n’iki gihugu.

Ibihugu byakozanyijeho, ndetse nyuma y’umunsi umwe Pakistan yemeje ko yari imaze guhitana abasirikare b’u Buhinde barenga 50 inarasa ingege zayo.

Kuri ubu ibihugu byombi byemeranyije guhagarika kurasanaho no guhagarika ibindi bikorwa bya gisirikare byaba ibyo ku butaka, mu kirere no mu mazi.

Ni mu biganiro byabaye ku wa 10 Gicurasi 2025, ndetse nyuma y’iminsi ibiri impande zombi zizongera kuganira ku bibazo bafitanye.

Ako gahenge kishimiwe n’abaturage b’impande zombi n’ababarizwa mu Ntara ya Kashimir kuri buri gice igenzura.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde Vikram Misri yavuze ko umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Pakistan yahamagaye mugenzi we wo mu Buhinde kugira ngo babe bahagaritse gushyamirana.

Ati “Bemeranyije ko impande zombi zihagarika kurwana ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byaba ibyo ku butaka mu kirere no mu nyanja.”

Perezida Donald Trump agaruka kuri ako gahenge mu butumwa yanyujije kuri Truth Social yagize ati “Nyuma y’ijoro rirerire ry’ibiganiro byahujwe na Amerika nishimiye gutangaza ko u Buhinde na Pakistan byemeranyijwe ku gahenge. Ndashimira ibihugu byose ku bwo kumvikana no gukoresha ubwenge muri ibi bibazo.”

Amakimbirane ya Pakistan n’u Buhinde ashingiye cyane ku Ntara ya Kashmir.

Mbere ya 1947 Pakistan n’u Buhinde byari igihugu kimwe kizwi nka ‘British India’ kuko cyakolonizwaga n’u Bwongereza. Kashmir yari kamwe mu duce tugize iki gihugu, ariko yo ikaba intara ifite ubwigenge ku kigero gito.

Ku wa 15 Kanama 1947, British India yabonye ubwigenge, hafatwa umwanzuro wo kuyigabanyamo kabiri, Abahindu bakagira igihugu cyabo n’Abayisilamu bakagira igihugu cyabo.

Abahindu bahawe u Buhinde tubona uyu munsi, Abayisilamu bahabwa Pakistan y’uyu munsi.

Kashmir yo yahawe uburenganzira bwo guhitamo uruhande ishaka kujyaho hagati y’u Buhinde na Pakistan, ariko Maharaja Hari Singh wayiyoboraga ahitamo gukomeza kwigenga.

Kashmir na yo yari igizwe ahanini n’abaturage b’Abayisilamu nubwo Maharaja Hari Singh wayiyoboraga yari Umuhindu. Ibi byatumye uyu muyobozi atizerwa, Abanya-Pakistan batangira kumva ko isaha n’isaha azomeka Kashmir ku Buhinde.

Mu Ukwakira mu 1947 inyeshyamba ziturutse muri Pakistan zateye Kashmir zishaka kuyigarura, Maharaja Hari Singh yitabaza u Buhinde. Icyo gihe nibwo hahise havuka intambara ya mbere ya Pakistan n’u Buhinde.

Bigizwemo uruhare na Loni Pakistan n’u Buhinde byagabanyijwe Kashmir, gusa intambara zikomeza gututumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa