U Buholandi bugiye gukuba gatatu umubare w’abagize igisirikare cyabwo
Yanditswe: Saturday 22, Mar 2025

U Buholandi buri kwiga ku mushinga mugari wo kwinjiza mu ngabo zabwo abasirikare benshi ku buryo bagera ku bihumbi 200 bavuye ku barenga ibihumbi 75 bafite ubu nk’uko imibare ya Minisiteri w’Ingabo y’iki gihugu kibarizwa mu muryango wo gutabarana wa OTAN ibigaragaza.
Abo ibihumbi 75 barimo abasirikare n’abakozi b’iyo minisiteri b’abasivili, bakabamo n’inkeragutabara zigera ku 8000.
U Buholandi bwahakanye ibyo kwinjiza abaturage mu ngabo ku ngufu, bugaragaza ko bibanda ku binjira mu gisirikare ku bushake. U Buholandi buherutse gutangiza n’umwaka wiswe uw’ingabo ukangurira urubyiruko gukora mu nzego zitandukanye z’igisirikare nibura mu gihe cy’umwaka.
Kugira ibijyanye no kwinjira mu ngabo itegeko byaretse gukurikizwa mu 1997. Ubu abaturage ntibagihatirwa kujya mu ngabo keretse iyo bibaye ngombwa hari ibibazo bibangamiye umutekano w’igihugu.
Icyakora abahanga mu bijyanye n’igisirikare bagaragaza ko kwinjira mu ngabo ku bushake bidahagije ngo u Buholandi bugere kuri iyo ntego bihaye.
Nka Dick Zandee ukora mu Kigo cyo mu Buholandi cyita ku birimo n’ibibazo by’umutekano cya Clingendael Institute ati “Intego ni nziza ariko igomba gutegurwa. Niba ushaka kongera uwo mubare kuri ruriya rugero ugomba kubigira itegeko.”
Ibyo kongera ingabo mu Buholandi bije nyuma y’umwuka mubi wari hagati y’abo mu Burengerazuba bw’Isi n’u Burusiya ku ntambara ya Ukraine.
Donald Trump aherutse gusaba abo mu Burayi gufata inshingano zo guteza imbere ingabo z’ibihugu bigize EU, aho guhora batekereza ko Amerika izajya ihora ari umurinzi wabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *