skol
fortebet

U Buholandi bugiye kohereza muri Uganda abimukira bimwe ubuhungiro

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Buholandi yatangaje ko iri guteganya gutangira kohereza muri Uganda impunzi n’abimukira baturuka muri Afurika bazajya bimwa ubuhungiro.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Iterambere mu Buholandi Reinette Klever, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yari muri Uganda.

Reuters yanditse ko hatahise hatangazwa niba uyu mugambi uzemezwa n’amategeko cyangwa uzashoboka kuko na Uganda itari yatangaza niba izabyemera.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Jeje Odongo, yatangaje ko “twiteguye ibiganiro byose nishoboka.”

Iyi gahunda irateganywa mu gihe ibihugu by’i Burayi biri gushaka ho byazajya byohereza abimukira mu gihe bakiri mu nzira zo gushaka ibyangombwa cyangwa ababyimwe burundu bakagira ibihugu boherezwamo bagafashirizwayo aho kubera umutwaro ibyo binjiyemo mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa