skol
fortebet

U Burayi buzasenyuka: Merkel wayoboye u Budage yatanze umuburo

Yanditswe: Monday 26, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Angela Merkel wabaye Chancelière w’u Budage yavuze ko gahunda zo gukumira abimukira no gufunga imipaka y’u Burayi bizaganisha uyu Mugabane mu manga, nyuma y’uko u Budage bushyizeho ingamba zikakaye zigamije gukumira abimukira binjira muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi yanenzwe cyane kuri politiki ye yo gufungura umupaka, dore ko ku buyobozi bwe mu Budage hinjiye abimukira barenga miliyoni imwe hagati ya 2015 na 2016.

Gusa ibintu byarahindutse kuko Minisitiri w’Umutekano mu Budage, Alexander Dobrindt, aherutse guhagarika ibikorwa byo gusaba ubuhungiro byose byakorerwaga ku mipaka yo ku butaka, bivuze ko n’abimukira binjiraga mu Burayi bafite intego yo kuzasaba ubuhungiro bageze ku mupaka w’u Budage, bambuwe ayo mahirwe.

Kuri Merkel, asanga ibi bihabanye n’amahame yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Uyu mugore uherutse kwandika igitabo yise ’Freedom’ yavuze ko mu gihe ibihugu biri muri EU bikwiye kwemeranya ku ngamba zifatirwa abimukira, atanga umuburo ati "bitabaye ibyo, dushobora kubona u Burayi busenyuka."

Nyuma y’uko iki cyemezo gifashwe, ku mipaka y’u Budage hari umubare w’abantu babujijwe kwinjira, aho inzego z’umutekano ziherutse gutanga umuburo zivuga ko abo bantu bashobora kuba ari benshi ku buryo kubarindira umutekano birenze ubushobozi bwabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abapolisi ibihumbi bitatu boherejwe ku mipaka, biyongera ku bandi ibihumbi 11 bari bahashyizwe, icyakora ibi nabyo ntibihagije, nk’uko abasesenguzi bakomeza kubisobanura.

Angela Merkel yanenze gahunda zigamije gukumira abimukira binjira mu Budage banyuze ku mipaka yo ku butaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa