skol

U Burundi buri kongera ingabo mu Mujyi wa Kalemie

Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026

featured-image

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kohereza mu Mujyi wa Kalemie abasirikare n’Imbonerakure bagera ku bihumbi 29 kugira ngo biwurinde gufatwa n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe baba bafashe icyemezo cyo gusubukura urugamba.

Muri uyu mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Tanganyika, Ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure zahahuriye n’ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abacancuro baturutse muri Amerika y’Amajyepfo n’Abanya-Algerie.

Nka tariki ya 13 Mutarama, ubwato bubiri bwari butwaye amagana y’Ingabo z’u Burundi bwageze ku cyambu cya Kalemie buturutse i Bujumbura ku cyambu cya Rumonge, nk’uko bivugwa n’ababubonye. Hari hashize iminsi itatu, indege ebyiri zigejeje abasirikare ba RDC bagera kuri 400 muri uyu mujyi.

Abasesenguzi bagaragaza ko gushyira abasirikare benshi mu Mujyi wa Kalemie bisa n’ibyabereye i Goma mu mpera za 2024, kuko hashyizwe abasirikare barenga ibihumbi 60 bari bahawe umukoro wo kuwurinda gufatwa na AFC/M23. Ariko byarangiye AFC/M23 iwufashe tariki ya 27 Mutarama 2025.

Icyakoze kuri Kalemie, nta kimenyetso kigaragaza ko AFC/M23 ifite umugambi wo gukomerezayo urugamba kuko n’Umujyi wa Uvira yari yarafashe tariki ya 9 Ukuboza 2025, yawukuyemo abarwanyi bose kugeza ku ya 17 Mutarama 2026, bazamuka berekeza muri Kamanyola.

Ibikorwa by’Ingabo z’u Burundi, iza RDC n’indi mitwe bikorana, bica amarenga ko bishobora kongera kugaba ibitero bikomeye ku birindiro bya AFC/M23 biri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo yemeza ko kuva tariki ya 7 Mutarama, Ingabo z’u Burundi n’iza RDC ziri mu bikorwa by’ubugenzuzi mu Kiyaga cya Tanganyika, cyane cyane kuva mu mujyi wa Kalemie, gukomereza muri Baraka kugeza muri Makobola muri teritwari ya Fizi.

Uwo munsi, ingabo zigera ku 2000 zo muri iri huriro zari mu bwato butatu zageze ku cyambu cya Baraka. Aha no muri Kalemie hakomeje kurundwa n’intwaro ziremereye n’intoya ndetse n’ibindi bikoresho byakwifashishwa ku rugamba.

Intwaro n’ibikoresho ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC birimo drones eshanu zikora ubugenzuzi ziyoborwa n’abacancuro baturutse muri Amerika y’Amajyepfo, drones enye zigaba ibitero za CH-4, indege z’intambara za Sukhoi-25 ebyiri, kajugujugu eshatu za Mi-24 n’izindi enye za Mi-8.

Tariki ya 9 Mutarama, ubwato bwari butwaye abakomando barenga 150 b’ingabo z’u Burundi, bari bahishe amasura, bagaragaye ku cyambu cya Baraka, bakomereza muri Makobola. Umusirikare w’u Burundi ufite ipeti rya Sergent yasobanuye ko bafite umugambi wo gutera AFC/M23.

Abayobozi bo mu mitwe ya Wazalendo barimo William Yakutumba wiyita ‘Général’, na bo bahamya ko bafite umugambi wo gutera AFC/M23, bakayikura mu bice byose byo mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’aho ikuye abarwanyi mu mujyi wa Uvira.

Ku wa 18 Mutarama, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC niryongera kugaba ibitero ku birindiro byabo, rizatsindwa, kandi ko amahanga atazahora arishyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa