U Burundi bwabwiye u Rwanda ko kuba bwaba bukorana na FDLR bitarureba
Yanditswe: Saturday 04, Jan 2025

Leta y’u Burundi biciye muri Reverien Ndikuriyo usanzwe ari Umunyamabanga w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye kugaragaza impungenge zo kuba yaba ikorana n’umutwe wa FDLR, ngo kuko nta burenganzira rufite bwo kwivanga mu bibazo bya Congo.
Ndikuriyo yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu ntara ya Makamba.
Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza impungenge zo kuba ingabo z’u Burundi n’iza RDC zifatanya n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR mu kurwanya umutwe wa M23.
U Rwanda rufata imikoranire ya ziriya mpande uko ari eshatu nk’ikibazo ku mutekano warwo, binajyanye no kuba ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye bareruye ko bashyigikiye umugambi wa FDLR wo gutera u Rwanda mbere yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Ndikuriyo ubwo yasabwaga kugira icyo avuga ku mpungenge u Rwanda rugaragaza zo kuba u Burundi bukorana na FDLR igizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko nta burenganzira rufite bwo kwivanga mu bibera muri Congo.
Ati: “None u Rwanda ibya Congo rubijyamo rute? Congo n’u Burundi dufite umubano wo gufashanya mu bya gisirikare, none u Rwanda rubijyamo rute? Mbese iyo mitwe bashinja jenoside, hashize imyaka 30 abasirikare b’u Rwanda bajya muri Congo kuyirwanya, niba baratayimaze, ni nk’ako kajagari nyine baba bateza.”
Yunzemo ati: “Biriya ni ibintu bitwaza. Ukomeza wiriza, nta kwiriza! Kubera rero Abarundi bafite umubano mwiza n’Abanye-Congo, bari gufashanya. None umuntu ntafasha undi? None birababaje? Wababara kubera iki? Ko igihugu cyabo gifite umupaka, ibyo hakurya babishinzweho iki? Cyangwa bariyo?”
Ndikuriyo yavuze ko mbere ya 2015 u Burundi n’u Rwanda byari bibanye neza, ariko Kigali ikora amakosa yo gufasha ndetse no guha icumbi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Yavuze ko u Burundi nyuma yo gufunga imipaka yarwo n’u Rwanda rudateze kongera kuyifungura, keretse ikibazo cya bariya bantu barimo abasirikare kibanje cyakemuka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *