skol

U Burundi bwahambirije uhagarariye PAM

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2025

featured-image

Leta y’u Burundi kuwa Gatanu yirukanye Sibi Lawson-Marriot uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa kw’Isi, PAM, na Sarah Nguyen wayoboraga ishami rishinzwe umutekano muri ibi biro.

Abo bayobozi uko ari babiri, bavuye mu gihugu ku wa Gatanu mu gitondo mu ndege ya Rwandair nyuma y’uko Guverinoma y’u Burundi ibahaye amasaha 48 yo kuba bavuye ku butaka bw’igihugu, n’itegeko ryo kutongera kuhakandagiza ikirenge.

Iyi nkuru dukesha RFI, ivuga ko aba bagore bombi bazize ubutumwa bwa email ubuyobozi bwa PAM bwandikiye abakozi bayo mu Burundi, bubasaba kwirindira umutekano wabo, bubamenyesha n’ibyangombwa bagomba guhorana hafi yabo mu gihe umutekano wahungabana mu gihugu.

Ubwo butumwa bwabasabaga kugura ibyo kurya, amazi, n’imiti bishobora kubamaza ibyumweru bibiri, no guhorana telephone zirimo umuriro n’amadolari byibuze 500 ku mufuka no kureba ko baba ahantu byakoroha kubakura bibaye ngombwa.

Leta ya Perezida Evariste Ndayishimiye ngo isanzwe itishimira madamu Sibi Lawson-Marriot, kuko ngo hari igihe yigeze gusaba abakozi bose gukorera mu rugo kubera umutekano, inama, n’amahugurwa byari biteganyijwe uwo munsi byose bihita bisubikwa, ibintu ngo byababaje leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa