skol

U Burundi bwasabye abaterankunga kubufasha impunzi z’Abanye-Congo

Yanditswe: Friday 19, Dec 2025

featured-image

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi iri gusaba abaterankunga ubufasha bwo kwita ku mpunzi nyinshi zaturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye impunzi 71.989 z’Abanye-Congo n’Abarundi 8700 batashye bavuye muri RDC, biturutse ku mirwano yatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Yatangaje ko umubare w’izi mpunzi uruta cyane ubushobozi bw’inkambi z’agateganyo zabakiriye, zirimo iya Ndava, Gatumba, Vugizo, Rumonge na Makombe, bityo ko kubungabunga ubuzima bwazo, kuzirindira umutekano, kuzibonera aho zirara no kuzitunga bigoye cyane.

Hari Abanye-Congo benshi bafashe icyemezo cyo kujya kubana n’abaturage mu midugudu, bamwe muri bo bikodeshereza inzu zo kubamo, gusa Leta y’u Burundi yategetse ko bose bazivamo kugira ngo bajye muri izi nkambi zegereye umupaka.

Leta y’u Burundi yagaragaje ko mu gihe kwita kuri izi mpunzi bigoye, n’izindi iki gihugu cyakiriye kuva muri Mutarama 2025 zikeneye ubufasha bwihutirwa.

Iyi Minisiteri yagize iti "Guverinoma y’u Burundi irasaba byihutirwa abo mu gihugu no mu mahanga ubufasha mu gukemura iki kibazo gikeneye ubutabazi. Turasaba imiryango y’ubutabazi, abafatanyabikorwa mu bya tekiniki n’imari, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku myemerere gutanga umusanzu kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo gikwiye kandi gihuriweho.”

Mu itangazo risaba impunzi z’Abanye-Congo kuva mu baturage, iyi Minisiteri yatangaje ko iteganya kuzohereza mu nkambi za kure y’umupaka, hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga.

Ihuriro AFC/M23 riherutse gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, byegereye umupaka w’u Burundi. Byatumye Leta y’u Burundi ifunga umupaka wo ku butaka wa Gatumba na Vugizo, hasigara inzira yo mu Kiyaga cya Tanganyika.

AFC/M23 yafashije Abarundi bari baraheze mu mujyi wa Uvira gutaha. Iri huriro ryasabye Leta y’u Burundi ko na yo yafungura imipaka kugira ngo Abanye-Congo bahungiye mu bice bitandukanye by’intara ya Bujumbura na bo batahe.

Leta y’u Burundi yatangaje ko iri gushakira izi mpunzi igisubizo kirambye kirimo gucyura izifuza gutaha, ariko ko bizabaho mu gihe iby’ingenzi bikenewe kugira ngo zitahe bizaba bimaze kuboneka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) rigaragaza ko kugeza tariki ya 31 Ukwakira 2025, u Burundi bwari bucumbikiye impunzi 110.746 z’Abanye-Congo.

UNCHR igaragaza ko hagati ya tariki ya 5 n’iya 16 Ukuboza, u Burundi bwakiriye impunzi 82.275 z’Abanye-Congo, zaturutse mu bice birimo Kamanyola, Luvungi, Katogota no mu mujyi wa Uvira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa