skol

U Burundi bwiregangije umugogo uri mu jisho ryabwo, buhirikira impamvu y’umubano mubi ku Rwanda

Yanditswe: Sunday 24, Aug 2025

featured-image

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yashimangiye ko u Burundi budateze kubana neza n’u Rwanda mu gihe butarahabwa abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ayobora icyo gihugu mu 2015.

Ndikuriyo yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Ntara ya Butanyerere muri Buye. Cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo ubukene bunuma mu Burundi, ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, itahuka ry’impunzi, gufungura imipaka bwafunze no kuzahura umubano n’u Rwanda.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku bijyanye n’igihe u Burundi bushobora gufungurira imipaka yabwo ibuhuza n’u Rwanda n’uburyo bwo kuzahura umubano w’impande zombi, Ndikuriyo yatsembye, avuga ko igihugu cye kititeguye kubana neza n’u Rwanda mu gihe kidashyikirijwe abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre mu 2015.

Yagize ati “U Rwanda rugomba kudushyikiriza abagerageje gukora coup d’état. Nirukomeza kwinangira ntabwo tuzasubira inyuma kubera ko Abarundi bariyubaha kandi bakihesha agaciro.”

Leta y’u Burundi yafunze imipaka muri Mutarama 2024. Hari hashize igihe kitagera ku kwezi itangiye gushinja u Rwanda gufasha RED Tabara nyuma y’aho igabye igitero muri zone Gatumba muri Bujumbura.

Icyo gihe, Guverinoma y’u Rwanda yasubije ko ibyatangajwe na Ndayishimiye atari ukuri, kuko "Nta na hamwe u Rwanda ruhuriye n’umutwe uwo ariwo wose w’i Burundi witwaje intwaro.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashobora koherereza u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, kuko iramutse ibikoze, yaba yishe itegeko mpuzamahanga rirengera impunzi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Iyi ‘coup d’état’ yari iyobowe n’abasirikare barimo Gen Maj Godefroid Niyombare yabaye mu gihe Nkurunziza wayoboye u Burundi yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Tariki ya 15 Gicurasi 2015, abasirikare bari ku ruhande rwa Nkurunziza basubijeho ubutegetsi, Gen Niyombare, abasirikare, abapolisi ndetse n’abanyapolitiki bari bafatanyije muri iki gikorwa barahunga.

U Burundi buvuga ko benshi muri bo bahise bahungira i Kigali, u Rwanda rugasabwa ko boherezwa ngo bakurikiranwe n’ubutabera ariko rukerekana ko byaba bihabanye n’amategeko Mpuzamahanga agenga impunzi.

Ku wa 10 Werurwe 2025 intumwa zikora mu bijyanye n’ubutasi bw’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu Ntara ya Kirundo, ziganira ku bibazo by’umutekano byateje umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.

Hari hatangiye n’ibiganiro bihuza impande zombi ku buryo bwo kongera kuzahura umubano ariko byagiye bidindizwa n’uruhande rw’u Burundi bwakomeje gutsimbarara ku mvugo zishinja u Rwanda no kurwibasira mu bihe bitandukanye.

Ifungwa ry’imipaka rigira ingaruka ku rujya n’uruza ndetse n’ubucuruzi bwakorwaga hagati y’ibihugu byombi.

Bwirengagije umugogo uri mu jisho ryabwo

Nubwo ingingo yo gushinja u Rwanda gushaka gutera u Burundi, no gusaba abagerageje coup d’etat ari zo zishyirwa imbere n’u Burundi bya nyirarushwa, mu kuzahura umubano warwo n’u Rwanda, hari iteye impungenge bwirengagiza.

Kuba u Burundi bucuditse n’umutwe wa FDLR bishobora gukoma mu nkokora izahuka ry’umubano w’ibihugu byombi.

Hari ubuhamya bw’uko FDLR yagiye gutabara ubutegetsi bwa Nkurunziza ubwo coup d’etat yapfubaga, kandi ngo gukorana kw’impande zombi ntabwo byigeze bihagarara.

Ubufatanye bwabo bwagiye ahagaragara ubwo umutwe wa M23 weguraga intwaro mu Burasirazuba bwa RDC aho Ingabo z’u Burundi zakoranye bya hafi na FDLR mu kuwurwanya ndetse n’ubu buracyakomeje muri Teritwari ya Uvira.

Hari n’abatangiye gutekereza ko mu gihe ibikorwa byo gusenya uwo mutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byatangira, abawugize bashobora guhungira mu Burundi nk’uko Umunyamakuru w’Umurundi ukurikiranira hafi uruhare rw’u Burundi mu makimbirane yo mu karere, Teddy Mazina aheruka kubigaragaza.

Ati “Nta gitangaza kirimo ko intambara yo muri Uvira ibaye, batsinzwe bose bazajya i Burundi. Icyo ni cyo kibazo cyihutirwa dufite…Uvira iri mu kamashu, nta handi bazahungira.”

FDLR ni umutwe uteje ikibazo umutekano w’u Rwanda, umaze imyaka 25 ugira uruhare mu mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rukunze kugaragaza ko mu gihe uwo mutwe ugihari ruzakomeza gushyiraho ingamba z’ubwirinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa