U Burundi bwutse inabi uwabaye Minisitiri wabwo wabusabye kumvikana n’u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yutse inabi umwe mu bamubanjirije muri izi nshingano wasabye ubuyobozi bw’igihugu cyabo kumvikana n’u Rwanda.
Jean-Marie Ngendahayo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi kuva mu 1993 kugeza mu 1995, na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu 1995, tariki ya 21 Ukuboza 2025 yandikiye Perezida Evariste Ndayishimiye ibaruwa ifunguye imusaba gushyira imbere ibiganiro by’amahoro.
Iyi baruwa yasohotse mu gihe Leta y’u Burundi yari imaze iminsi yikomanga ku gatuza, ivuga ko yiteguye guhangana n’u Rwanda.
Ngendahayo yabwiye Ndayishimiye ko umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi udakwiye gutuma bijya mu ntambara kuko yabihombya byombi.
Ngendahayo yagize ati "Ese nta nzira y’ubwumvikane ishoboka? Nta bagore n’abagabo tugifite bakwicara hamwe, bagashaka inzira y’amahoro yo gukemuriramo ibyo tutumvikana? Uko byaba bikomeye kose? Uko byaba bigoye kose?”
Yamenyesheje Ndayishimiye ko mu gihe yahitamo gukemura ibibazo u Burundi bufitanye n’u Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro, Abarundi bamufata nk’umuragwa w’ubutwari bwa Louis Rwagasore na Melchior Ndadaye.
Ati "Menya ko uhisemo inzira y’ibiganiro, abenshi mu benegihugu bagenzi bawe bagukurikira, bakagufata nk’umuragwa ukwiye w’Igikomangoma Louis Rwagasore na Perezida Melchior Ndadaye, bombi bapfuye bashaka amahoro n’ubumwe bw’igihugu, nta gutandukira.”
Minisitiri Bizimana yatangaje ko "Hari igihe ibibazo bizura abapfuye", agamije kugaragaza ko Ngendahayo yari amaze igihe kinini atagaragara mu rubuga rwa politiki, anahamya ko yanditse ibaruwa ifunguye atazi intandaro y’amakimbirane y’ibihugu byombi.
Ati "Hari uwavuze ko ‘hari igihe ibibazo bizura abapfuye’. Jean-Marie Ngendahayo ntazi intangiriro y’ikibazo kiri hagati y’u Burundi n’u Rwanda, n’uwakizanye.”
Uyu muyobozi yatangaje ko ibaruwa ifunguye Ngendahayo yandikiye Ndayishimiye igamije “kurwanirira igihugu cy’umugore we kurusha icye”, nyamara ngo si ko byagakwiye kugenda.
Jean-Marie Ngendahayo yasabye Perezida Evariste Ndayishimiye gushyira imbere ibiganiro by’amahoro
Minisitiri Bizimana yutse inabi Ngendahayo, amusanisha n’abapfuye


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *